Yubatse Hoteri itangaje mu nyanja akoresheje amacupa ya pulasitiki asaga ibihumbi 700 yatoraguraga bamuha urwamenyo - AMAFOTO

Yubatse Hoteri itangaje mu nyanja akoresheje amacupa ya pulasitiki asaga ibihumbi 700 yatoraguraga bamuha urwamenyo - AMAFOTO

Dec 15,2021

Mu gihugu cya Côte d’Ivoire hari umugabo witwa Eric wubatse hoteli mu nyanjya akoresheje amacupa ya pulasitiki agera ku bihumbi magana arindwi yatoraguye ku nkombe z’inyanja. Kurara muri iyi hoteli bisaba kubanza kwishyura $100 ni ukuvuga asaga 100,000 Rwf mu ijoro rimwe gusa.

 

Iyi hoteli yubakishijwe amacupa yatoraguwe n’uyu mugabo ku nkombe z’inyanja mu rwego rwo kurengera ibidukikije, ku madolari yawe ijana ($100) uba wemerewe kuraramo ijoro rimwe ndetse ugakoresha Wi-Fi, amatara akoresha imirasire y’izuba ndetse mu cyumba cyawe harimo icyuma kizana amahumbezi mu nzu cyizwi nka Air conditioner.

Uyu mugabo witwa Eric ukomoka mu Bufaransa yagize igitekerezo cyo kubaka iyi hoteli nyuma yo kuza gutura muri Côte d’Ivoire maze akabona ku nkombe z’inyanja muri iki gihugu huzuye amacupa menshi ya pulasitiki kandi akaba atari meza kubidukikije.

 

Eric yubatse hoteli mu macupa ye pulasitiki atoragura ku nkombe z'inyanja

Eric yahise agira igitekerezo cyo kubaka hoteli abantu bajya baza kuruhukiramo akoresheje aya macupa arenge ibihumbi 700 yatoraguye ku nkombe y’inyanja. Iyi hoteli y’uyu mugabo ireremba mu nyanja yakuruye abantu batari bacye aho nibura buri cyumweru isurwa n’abagera ku 100.

 

Iyi Hoteli iri mu nyanja isurwa cyane

 

Igitangaje cyane kuri iyi hoteli nuko ku busabe by’abayisuye cyangwa se baje kuruhukiramo ishobora kwimurwa aho iri mu nyanja maze ikajyanwa ahandi.

 

Eric yatangaje ko afite gahunda yo gukomeza kubaka hotel zisa nk'iyi ndetse agakomeza gutoragura amacupa ya pulasitiki anyanyagiye ku nkombe z’inyanja. Muri urwo rwego kandi Eric yahaye akazi abantu bamufasha gutoragura aya macupa ku nkombe y’inyanja. Iyi hoteli yubatse mu buryo butangiza ibidukikije ntabwo yubakishijwe amacupa ya pulasitiki gusa kuko hifashishijwe n’ibiti.