"Ubukwe twakoze nabufashe nko kwizihiza isabukuru y'amavuko" - Akayezu Odette abwira umugabo we wamufashe asambana

"Ubukwe twakoze nabufashe nko kwizihiza isabukuru y'amavuko" - Akayezu Odette abwira umugabo we wamufashe asambana

Dec 14,2021

. Umugore yafashwe asambana avuga ko ubukwe bwe ari nk'isabukuru y'amavuko

. Michel yafashe umugore we Odette asambana

. Michel yafashe umugore we amuca inyuma

Birababaza cyane bigashengura umutima mu gihe usanze uwo mwashakanye ari gusambana nk'ibyabaye ku mugabo witwa Muhima Michel utuye mu Karere ka Gasabo mu murenge wa Jabana mu mujyi wa Kigali , wasanze umugore we ari gusambana n'umugabo maze umugore we amubwira ko ubukwe bakoze yabufashe nk'isabukuru y'amavuko.

 

Ibi byabaye Tariki 13 Ukuboza 2021. Muhima Michel n'umugore we Akayezu Odette bari barambikanye impeta bakora ubukwe bushimishije. Uyu mugore yashakanye na Michel yari asanzwe afite umwana yabyaye ahandi mu gihe  bivugwa ko atwite inda ya Michel. Odette yakundanaga mu ibanga n'umugabo Simeon ari we bamufatanye bari gusambana.

 

Muhima Michel yavuze uburyo yafashemo umugore we ari gusambana, ati: "Natashye  ntaragera mu rugo umugore arambwira ngo sinirirwe ntaha kuko byaba bibi, mfata imodoka njya gucumbika, nakomeje nibaza impamvu umugore yambwiye ngo sintahe, ni bwo nabyukaga ndataha kureba. Nahageze nsanga hari inkweto z'umugabo, njya kureba mu cyumba cyanjye nsanga kirakinze kandi bitabagaho, ndakomanga numvamo umugabo, nitabaza inzego. Umugore tujya kumenyana yari asanzwe aziranye na Simeon".

 

Akayezu Odette aganira na BTN Tv yavuze ko agomba kwisanzura kandi ko ubukwe yakoze bwari nk'lsabukuru

 

Akayezu Odette wafashwe asambana na Simeon, aganira na BTN TV ducyesha iyi nkuru, yavuze ko afite uburenganzira busesuye bwo kubaho uko ashaka kandi ko ubukwe bakoze yabifashe nk'isabukuru y'amavuko. Yagize ati: "Biriya mbifata nk'isabukuru yabaye, mfite uburenganzira bwo kugendana n'abantu numva nshaka, ntabwo ndi umusazi ukora ibyo ntatekereje".