Urutonde rw'abakinnyi 10 bahembwa agatubutse kurusha abandi mu Rwanda n'imishahara yabo

Urutonde rw'abakinnyi 10 bahembwa agatubutse kurusha abandi mu Rwanda n'imishahara yabo

Nov 26,2021

Abakinnyi b’umupira w’amaguru hirya no hino ku isi bari mu binjiza agatubutse ndetse no mu Rwanda niko bimeze kuko abakinnyi bari mu binjiza akayabo bakura ku mpano yabo.

. Abakinnyi bahembwa menshi muri shampiyona y'u Rwanda

. Tuyisenge Jacques ayoboye urutonde rw'abakinnyi bahembwa menshi mu Rwanda

 

Radio B&B FM UMWEZI yashyize hanze urutonde rw’abakinnyi 10 bivugwa ko bahebwa menshi kurusha abandi mu Rwanda bayobowe na Tuyisenge Jacques wa APR FC.

 

Kuwa 18 Nzeri 2020,nibwo ikipe ya APR FC yatangaje ku mugaragaro ko yasinyishije rutahizamu w’ikipe y’igihugu Amavubi Jacques Tuyisenge, nyuma yo gusezera mu ikipe ya Petro Atlético de Luanda yo muri Angola yari amazemo umwaka umwe.

 

Kubera aho yanyuze ndetse n’ubunararibonye yari afite,Tuyisenge yahawe akayabo ka miliyoni 3 n’igice na APR FC nk’umushahara wa buri kwezi asinya amasezarano y’imyaka ibiri akinira ikipe y’ingabo z’igihugu.

 

Jacques Tuyisenge w’imyaka 30 yagiye yitwara neza mu makipe ya hano mu Rwanda ya Etincelles FC, Kiyovu Sports, Police FC ndetse no hanze y’u Rwanda muri Gor Mahia FC na Petro Atlético de Luanda yo muri Angola.

 

Aba nibo bakinnyi bivugwa ko bahembwa agatubutse muri shampiyona y’u Rwanda y’icyiciro cya mbere mu mupira w’amaguru 2021-22: