Birabaje: Umukobwa w'imyaka 22 avuga ko atazongera gushaka nyuma yo gucibwa akaboko n'uwari umugabo we - UBUHAMYA

Birabaje: Umukobwa w'imyaka 22 avuga ko atazongera gushaka nyuma yo gucibwa akaboko n'uwari umugabo we - UBUHAMYA

Nov 26,2021

Janet Auma hamwe n'umubyeyi we umubyara Modesta Owino bagaragaye ku bitaro byitwa Busia Referral, aho uyu mukobwa yatangarije itangazamakuru ko atazongera gushaka kubera ibikomere yasigiwe n'uwari umugabo we akaza kumuca akaboko. Uyu mwari wagizwe umugore afite imyaka micye, yasabye abagore babanye nabi n'abo bashakanye ku basiga hakiri kare.

 

Janet Auma wavuganaga kwicuza kwinshi n'umutima wuzuye amaganya, yatangaje ko ku myaka 22 ari bwo yatangiye urugendo rwe rwo kuba umugore wahuye n'ubuzima bugoye ndetse n'ejo hazaza habi cyane dore ko ari nabwo yiteguye kubaho nk'ufite ubumuga yatewe no gushaka nabi. Mu kiganiro n'itangazamakuru yasabye abagore kutajya bicara ngo batekereze ko ibintu bizahinduka, abagabo babo bakaba beza nk'uko yabigenje. Ati: "Niba uri umudamu, ntuzigere wumvira inama ikubwira ngo icara hasi wubake urugo, komeza uhangayike ni ko zubakwa".

 

Auma yahuye n'umugabo we wamuciye akaboko mu mwaka wa 2018 afite imyaka 17 y'amavuko, baramenyana bakundana amezi make mbere yo kujya ahitwa Kibomet muri Kitale. Nyuma yo guhura yataye ishuri ajya kwita ku wamubwiraga ko ari umusore nyamara afite abana babiri n'umugore. Uyu mugabo yaje kumutera inda ahita amubwira ko ngo atazigera awitaho ngo arere umwana uzavamo.

 

Auma yagize ati "Umugabo wanjye naje kumenya ko afite abandi bana babiri n'umugore. Nkimara kubimenya namwemereye kuba umubyeyi wabo mfata inshingano ndabemera gusa nanjye nje gutwita uwanjye bitangira kuba ibibazo. Urugo rwacu rwahise ruba rubi cyane kuva na twita kuko nabanaga nabo bana be. Nkimara kubyara yambwiye ko atazanyitaho, ambwira ko ntacyo azamfasha, bimbera amayobera ubuzima buranga, mbaho nabi kugeza mbyaye".

 

Uyu mugabo ngo yajyaga amubwira ko nabyara umwana azamufata akamukubita kuri sima, amaze kubyara atoza n'abana be kumwanga no kumwangira uwo babyaranye. Ati "Nigeze kwigra mu rugo ndahukana, ariko umudamu wari inshuti yanjye ambwira ko ngo ariko zubakwa mpitamo kugaruka. Ntabwo byari byoroheye umwana wanjye kuko iteka nawe yahoraga mu ntambara n'abana b'umugabo bapfa ubusa".

 

Mu kiganiro n'abanyamakuru, Auma yavuze ko uwo mugabo yashakaga gukubita mu mutwe ariko bikanga agaca akaboko, yamutaye ndetse ngo atazongera no kugarukira.

 

ISOMO: Urugo rwiza ni ijuru rito, naho urugo rubi rugereranywa n'ikuzimu. Mukobwa urasabwa kubanza kwitegereza neza niba koko umugabo mu gihe kubana yujuje ibyo ugenderaho kandi byose bihera ku munezero aguha. Ukwiriye kuba umuzi neza kandi uzi aho akomoka ndetse n'ibyo yahoze abamo n'ibyo abamo kugira ngo utazafatwa nk'uwatwaye umugabo w'abandi.

 

Ese imico ye urayikunda? Ntabwo ukwiriye kwitwara nk'aho hari ikintu gikomeye uri gutabara, ntabwo waremewe kwinginga ibyishimo. Kunda umugabo wawe n'umutima wawe wose, irinde icyatuma utuma hemukira, ca ukubiri n'ingeso z'abakubwo b'inshakura, ba umugore mwiza kuwo ukunda. Ariko nubona byanze akunaniye uzigendere mbere y'uko ucibwa akaboko.

 

Musore menya neza guhitamo, uburanga bw'inyuma burashukana. Banza ugenzure neza uwo muntu mugiye kubana, umenye neza aho aturuka, umenye icyo ukeneye , umenye imico ye, umenye niba agenzwa no kubaka cyangwa niba agenzwa n'ibindi. Menya neza ingano y'urukundo agukunda ejo utazicuza ukaba akabaye kuri Auma.