Miss Uwase Vanessa yavuze ku itandukana rye na Yverry bamaze igihe bakundana

Miss Uwase Vanessa yavuze ku itandukana rye na Yverry bamaze igihe bakundana

Nov 26,2021

Nyuma y’amakuru yari amaze iminsi acicikana avuga ko Yverry yaba yaratandukanye n’umukunzi we bamaranye imyaka irenga ibiri, uyu mukobwa witwa Vanessa Uwase yafashe umwanya ahamya ko yiyeguriye uyu muhanzi bizira iherezo.

 

. Urukundo rwa Miss Vanessa Uwase n'umuhanzi Yverry ruracyakomeje

. Miss Uwase Vanessa yahamije ko yiyguriye Yverry by'iteka ryose

. Miss Uwase Vanessa yahakanye itandukana rye na Yverry yemeza urwo amukunda

. Yverry yasohoye indirimbo nshya yise Mwijuru(Mu Ijuru)

 

Mu kwezi k'Ukwakira ni bwo hari hatangiye gucicikana amakuru avuga ko Yverry yatandukanye n’umukunzi we, nyuma yuko aba bombi bari bagiye ku mbuga nkoranyambaga bagasiba amafoto abagaragaza bombi bari kumwe.

 

Ibi bikimara kuba amakuru yatangiye gucicikana avuga ko aba bombi baba batameranye neza ndetse bakaba batandukanye, gusa uyu muhanzi yumvikanye abihakana yemeza ko urukundo rutagaragarira ku mbuga nkoranyambaga kandi ko ibyo bakoze babyumvikanyeho ubwabo.

 

Gusa abajijwe niba yaba akiri mu munyenga w’urukundo na Vanessa bari bamaranye imyaka 2 dore ko batangiye gukundana mu mwaka wa 2019, yavuze ko mu gihe nyacyo azagira icyo abivugaho. Kuva icyo gihe abantu bakomeje gutegereza baraheba.

 

Cyera kabaye Vanessa Uwase abinyujije ku mbuga nkoranyambaga yahamije ko ntacyabatandukanya ndetse ko yamaze kwiyegurira by’iteka Yverry ntagusubira inyuma. Ubu butumwa yabukurikije ifoto ibagaragaza bishimanye bombi. Vanessa yagize ati:”Ndi uwawe ntagusubira inyuma.”  

Umwe mu babonye ubu butumwa witwa Ishimwe Wilson yagize ati:”Ubundi se muba mwigira amaki.” Bigaragara ko abantu kugeza ubu barayobewe ibijya mbere hagati y'aba bombi.

 

Uru rujijo rukaba rwari rwaraje mu gihe kandi Yverry yiteguraga gushyira hanze indirimbo nshya yitwa ‘Mwijuru’ iri mu zikomeje gukundwa n’abatari bacye kuva yajya hanze.

 

Isibwa ry'amafoto y'aba bombi ryari ryatumye abantu bibwira ko batandukanye

 

Vanessa yahamije ko yiyeguriye Yverry kandi ko ntagusubira inyuma

 

Umuhanzi Yverry ukundana na Vanessa unaherutse gushyira hanze indirimbo 'Mwijuru' 

 

Ubutumwa bwa Vanessa wiyita Vanilla ku mbuga nkoranyambaga bwanyuze benshi abandi babaza ibyo babakina abantu