Yvette wamamaye muri City maid yateye umutoma ukomeye musaza wa Young Grace bari mu munyenga w'urukundo

Yvette wamamaye muri City maid yateye umutoma ukomeye musaza wa Young Grace bari mu munyenga w'urukundo

Nov 26,2021

Umutoni Yvette umaze kubaka izina muri sinema y’u Rwanda,yatomagije King Philosophe, musaza wa Young Grace.

Umutoni yafashe ifoto ari kumwe na King Philosophe ayishyira ku rukuta rwe rwa Instagram ayiherekeresha impine y’amagambo ‘Love of my life’, aho yashakaga kuvuga ko uyu musore ari urukundo rw’ubuzima bwe.

Ibi Umutoni abivuze mu gihe mu minsi ishize havugwaga inkuru z’uko urukundo rwabo rwatangiye kuzamo kidobya, nubwo nta gihamya y’uko batandukanye yigeze igaragara.

Bivugwa ko King Philosophe na Umutoni bari bamaze igihe kinini baziranye ariko urukundo rwabo baza kuruhamya mu ntangiriro z’uyu mwaka.