Umusore yasabye gusubizwa inkwano ze nyuma yo gukwa umugore azi ko ari mwiza kandi ari ibirungo yitera - AMAFOTO

Umusore yasabye gusubizwa inkwano ze nyuma yo gukwa umugore azi ko ari mwiza kandi ari ibirungo yitera - AMAFOTO

Nov 23,2021

Ibirungo by'ubwiza (MakeUp), ni, bimwe mu bintu bishobora gutuma wibeshya ku mukobwa , kuko hari abahanga mu kubyitera ukaba utabona inkovu yaba afite bityo ukaba wamwibeshyaho nk'uko umusore yatunguwe nyuma yo kubona ko uwo yakoye yamwibeshyeho, asaba ko yasubiswa inkwano yatanze kuko ibirungo by'ubwiza byamushutse.

 

Umuhanga mu gusiga ibirungo (Makeup) ahindura umuntu bikaba byateza impaka, Uyu musore  wo mu Misiri , yababajwe cyane no kubona umukunzi we atisize ibirungo aho yashimangiye ko atabana nawe , akibona umukunzi we kandi yaranamukoye yahise asaba ubutane byihuse kuko atabana n'umuntu yibeshyeho ibihe byose bari bamaranye.

 

Ibitangazamakuru bitandukanye bivuga ko  uyu mugabo utaravuzwe izina yasabye ubutane mu rukiko rw’umuryango wa Heliopolis, avuga ko adashobora kwihanganira  isura y’umugore we yari aziko ari mwiza.

 

Mu nkuru ya Todayonline , ivuga ko umusore kuva yatereta umukunzi we atigeze abona ifoto ye y'umwimerere, ubwo yamubonaga bamaze kubana agwa mu kanu ahitamo kwaka gatanya yihuse. Yagize ati: “Naratunguwe cyane, uwo nabonye atandukanye n'umuntu nahuye na we inshuro nyinshi mbere yo gushyingirwa, yaranshutse  ntabwo nabana nawe”.

 

Uyu mugore wo muri Afurika y'Epfo, nawe aherutse kwirukanwa n'umugabo we  amubonye atisize ibirungo by'ubwiza

Kwisiga ibirungo by'ubwiza bikajijisha abasore, bisenya inkundo nyinshi aho mu mwaka ushize Umugore ukomoka i Mpumalanga, muri Afrika yepfo yirukanwe  n'umugabo we ubwo yamukubitaga amaso atisize ibirungo. 

ESE ARI WOWE WAKORA IKI? WAKWIHANGANA MUKABANA CYANGWA NAWE WASABA GATANYA?