Abakobwa: Uramutse ukoze ibi bintu nta kabuza umusore mukundana yahita akugira umugore

Abakobwa: Uramutse ukoze ibi bintu nta kabuza umusore mukundana yahita akugira umugore

Nov 22,2021

Ni kenshi usanga umukobwa akundana n’umusore akabona ko umukobwa bakundana azavamo umugore wa nyawe ushoboye urugo cyangwa akabona atazabishobora bitewe n’imico ndetse imyitwarire amubonaho. Ariko wakwibaza uti niki nakora ngo umuhungu tugiye kuzabana agire icyizere ko nzaba umugore ushoboye urugo?

 

. Ujya Wibaza Uko Wakwereka Umusore Ko Uzavamo Umugore Mwiza? Dore Uko Wabyitwaramo

. Dore uko wabigenza ukereka umusore mukundana ko uzavamo umugore mwiza

. Ukoze ibi nta kabuza umusore mukundana yahita akugira umugore

 

Dore ibintu 6 abakobwa bakora bakereka abasore bakundana ko bazavamo abagore beza:

 

1. Gushyira ibintu ku murongo

 

Umukobwa uzaba umugore mwiza aba azi gukora ibintu byose kuri gahunda kuburyo ibyo akora biba bisobanutse, kandi atavangavanga ibyo akora, atica gahunda, mbese atajagaraye. Ibi bituma umusore agira icyizere ko n’iby’urugo azabasha kubigenzura neza .

 

2. Kugira ubwitonzi n’ubushishozi

 

Ikintu cyiza cyereka umusore mugiye kuzabana ko uzavamo umugore mwiza ni uko uba witonda kandi mu byo ukora byose ukabanza gushishoza kuburyo udahubuka cyangwa ngo uhuzagurike.

 

3. Kuba inshuti nyanshuti y’umukunzi

 

Kugaragariza umusore ko umukunda kandi ukaba uri n’inshuti magara ye, imwe abona mu byiza no mu bibi bimuha icyizere ko uzakomeza kumukunda iteka, kandi urukundo rukaba arirwo rwa mbere ruyobora urugo ndetse ikaba imwe mu nshingano ikomeye abashakanye bagomba kuzirikana.

 

4. Gukura mu bitekerezo

 

Kugaragariza umusore ko ukuze bihagije, bitari mu myaka ufite cyangwa igihagararo, kuburyo ugira ibitekerezo bizima byubaka, ukabasha kwigira inama no kuyigira umukunzi wawe kandi ukaba uzi gushaka umuti w’ibibazo bitandukanye. Ibi bituma umusore abona ko uzi ubwenge kandi ukuze mu bitekerezo,bityo bikamuha icyizere cy’uko uzabasha inshingano z’urugo.

 

5. Kwihangana

 

Umukobwa uzaba umugore muzima mu rugo arangwa no kwihangana mu bibazo bimwe na bimwe byaba ibikomeye cyangwa ibyoroshye, nabyo bigaragaza ko azabasha kubaka urugo kuko burya mu rugo haba ibigeragezo byinshi bisaba kwihangana gukomeye.

 

6. Kuvugisha ukuri

 

Ukuri ni kimwe mu bintu bikomeye byubaka umubano w’abantu kandi bigatanga ubwizerane bukomeye hagati y’abakundana baba barabanye cyangwa batarabana. Iyo rero ukunda kubwiza ukuri umuhungu mukundana ndetse mwitegura kubana, bimuha icyizere ko uzabikomeza no mu rugo ndetse akabona ari bimwe mu mico myiza ikuranga kandi uzahorana, bityo akakubonamo umuntu w’agaciro kuri we, mu gihe muzaba mubana.

 

Ibi nibyo bintu by’ingenzi umukobwa ashobora gukora, bigaha icyizere umuhungu bakundana ko uwo mukobwa ashobora kuzavamo umugore ushoboye inshingano z’urugo. Ibi byose ubaye ubishoboye nta mpamvu n’imwe utavamo umugore muzima kuko ni nabyo mu by’ukuri bifasha umugore kubaka urwe neza.

 

Src:www.Elcrema.com