Perezida Kagame yakomoje ku muvuduko w'ibinyabiziga mu mugi wa Kigali na za Sofia bimaze iminsi bivugisha abatari bake

Perezida Kagame yakomoje ku muvuduko w'ibinyabiziga mu mugi wa Kigali na za Sofia bimaze iminsi bivugisha abatari bake

Nov 19,2021

Ibi Nyakubahwa Perezida wa Repubulika yabitangaje ubwo yitabiraga umuhango wo guhemba abitwaye neza mu gutanga imisoro n’amahoro. Ubwo yarasoje ijambo rye, yavuze ko atasoza atavuze ku bimaze iminsi bivugwa cyane ku mbuga nkoranyambaga bijyanye n’umuvuduko wo mu muhanda, ibyapa ndetse na Camera zitavugwaho rumwe.

 

PEREZIDA KAGAME AGARUKA KUMUVUDUKO WO MUMUHANDA

 

Perezida Paul Kagame yavuze ko umuvuduko wa 40km/h ari uw’abanyamaguru ko adashaka umuvuduko mwinshi cyane ariko kandi ko umuvuduko udakwiye kujya hasi cyane .

 

Yagize ati " Nabonye abantu bitotombera umuvuduko tugenda,n’amafaranga bakwa y’ibihano,ngira ngo birareba Polisi cyangwa RRA.

  

Baravuga ngo ntawe uhumeka.Ngo uwarengeje umuvuduko ubanza ngo ari 40km ku isaha, uwo muvuduko ubanza ari nk’uwo twe tumenyereye kugendesha amaguru tugenda. Ndakeka ko bashatse gutubura amafaranga cyane,ariko ni ibintu bibiri tugomba guhuza.Ntabwo nshaka ko tugira umuvuduko mwinshi cyane na wo ibivamo murabizi, ariko nabwo ntabwo umuvuduko wawushyira hasi cyane ku buryo utazagera aho ujya."

 

Perezida Kagame yakomeje avuga ko nubwo bagabanyije umuvuduko cyane ariko anibutsa ko kwihuta cyane nabyo biteza impanuka bityo ko hagomba kubaho kuringaniza.

 

Yakomeje agira ati" Nabwiye abapolisi ko nshaka ko tugira ‘balance’. Ariko banza mwese, bariya babivugaga babavugiraga, ndabona abantu mwese ariko mubyumva.

 

Hari abavuga ko twagendaga ntitubone ikimenyetso kitwereka umuvuduko tugenderaho. Iyo hatari icyapa ubibwirwa n’iki? Hari ibyapa cyangwa ibimenyetso bibwira abantu.”Ntitwifuza impanuka ziterwa n’umuvuduko uri hejuru. "

Src: Umuryango