Umugeni yatunguye bikomeye umugabo we ubwo yatambukaga yemye nyuma y'imyaka 11 yose agendera mu kagare - AMAFOTO

Umugeni yatunguye bikomeye umugabo we ubwo yatambukaga yemye nyuma y'imyaka 11 yose agendera mu kagare - AMAFOTO

Nov 16,2021

Muri Amerika habaye ubukwe bw'igitangaza aho umugeni wari washyingiwe yatambutse yemye nyamara yari amaze imyaka 11 agengera mu kagare, nyuma y’aho yakoreye impanuka ikamugira ikimuga. Uyu mugeni akaba yakoze ibi nk'impano yahaye umugabo we ku munsi utazibagirana w'ubukwe bwabo.

. Umugeni wari umaze imyaka 11 agendera mu kagare yatunguranye mu bukwe atambuka yemye

. Ubukwe budasanzwe bwatumye umugeni agenda yemye nyuma y'imyaka 11 yose agendera mu kagare

 

Mu gihugu cya Amerika umukobwa witwa Chelsie Hill yatunguye umukunzi we witwa Jay Bloomfield, ku munsi w'ubukwe bwabo agenda yemye nyuma y'imyaka 11 agendera mu kagare kamufashaga kugenda, kuko amaguru ye yari atagikora. Chelsie Hill akaba yarakoze impanuka mu mwaka wa 2010 imusiga amugaye amaguru yombi, kuva icyo gihe yari atarongera kugenda yemye kugeza ku munsi w'ejo akora ubukwe, maze agatungura umukunzi we n'abari bitabiriye ubukwe bwabo.

 

Chelsie Hill watangiye gukundana na Jay Bloomfield mu mwaka wa 2015 bakaba barakoze ubukwe bw'amateka ku munsi w'ejo, yatangarije ikinyamakuru Yahoo News ko yatunguye umukunzi we ku munsi w'ubukwe bwabo kuko yifuzaga kumuha impano idasanzwe kuri uwo munsi, abona ntayindi yamuha uretse kuba yagenda yemye mu birori byabo.

 

Chelsie Hill yagize ati: ''Kuva natangira gukundana na Jay muri 2015, yari atarambona na rimwe ngenda mpagaze. Kuva yansaba ko tubana umwaka ushize natekereje impano idasanzwe nzamuha ku bukwe bwacu, nsanga ngomba kumutungura akambona nemye''.

 

Mu mafoto akurikira irebere ubukwe bwa Chelsie Hill watunguye umukunzi we Jay Bloomfield ku bukwe bwabo akagenda yemye yari amaze imyaka 11 agendera mu igare: