Musanze: Imbangukiragutabara yari itwaye umubyeyi uri ku nda yakoze impanuka ikomeye haba ikintu gitangaje - AMAFOTO

Musanze: Imbangukiragutabara yari itwaye umubyeyi uri ku nda yakoze impanuka ikomeye haba ikintu gitangaje - AMAFOTO

Nov 15,2021

Imbangukiragutabara (ambulance) y’ibitaro bikuru bya Ruhengeri yari itwaye umubyeyi wari ugiye kubyara yakoze impanuka, igongwa n’ikamyo yari itwaye ibinyobwa ariko ku bw’amahirwe abarimo bose barokotse.

. Ikamyo yagonze imbangukiragutabara abantu 4 bari bayirimo bose bararokoka

. Amburansi yagonganye n'ikamyo ubwo yajyanaga umubyeyi ku bitaro

 

Iyi mpanuka yabaye mu masaa tanu y’ijoro ryo kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2021 ubwo iyi Mbangukiragutabara yanyuraga mu muhanda wa Cyanika-Musanze ivanye uyu mubyeyi ku kigo nderabuzima cya Karwasa, imugejeje ahari ishuri rya Sonrise mu Murenge wa Cyuve, igongwa n’iyi kamyo ya rukururana ifite pulake RAB 049 Y yahindukiraga.

Amafoto yafatiwe ahabereye impanuka agaragaza iyi mbangukiragutabara ifite pulake GR 194 E yangiritse bikomeye ku gice cy’imbere, ndetse umuforomo wari uyirimo yari yafatiwemo, abapolisi bo mu ishami rishinzwe kuzimya inkongi n’ubutabazi bajya kuyikata, bamukuramo.

N'ubwo bigaragara ko imodoka yangiritse cyane nta wapfiriye muri iyi mpanuka ndetse n'umubyeyi yaje kwibaruka akaba ameze neza. Ibintu bisa n'ibitangaje ukurikije uko imodoka imeze.

Umushoferi wari utwaye Imbangukiragutabara yakomeretse byoroheje ku kiganza, umuforomo agira imvune ku kuboko, umubyeyi n’umurwaza na bo bakomeretse byoroheje.

Aba bose uko ari bane bajyanywe kuvurirwa ku bitaro bya Ruhengeri, umubyeyi we yaraye anabyaye, we n’umwana bakaba bameze neza nk’uko umwe mu bahavurira abyemeza.

Ibitaro bya Ruhengeri byari byateganyije gusezerera abandi bakomerekeye muri ibi bitaro.

Mu mbangukiragutabara mu gice kiba kirimo umurwayi

Imbere kwa shoferi hangiritse cyane.

Iyi ni yo kamyo yagonze iyi mbangukiragutabara

Src: Bwiza