Biratangaje!!! Umukecuru w'imyaka 55 yakoze ubukwe akiri isugi nk'uko yabyiyemeje arongorwa n'umugabo waminuje mu mashuri

Biratangaje!!! Umukecuru w'imyaka 55 yakoze ubukwe akiri isugi nk'uko yabyiyemeje arongorwa n'umugabo waminuje mu mashuri

Nov 13,2021

Umukecuru w'imyaka 55 wagenderaga abagabo n'abasore kure kuko yari yarihaye intego yo kuzamburwa ubusugi n'uwo bazashakana yakoze ubukwe arongorwa n'intiti yaminuje.

. Umukecuru yakoze ubukwe ku myaka 55

. Ku myaka 55 yari akiri isugi kubera intego yihaye

. Yashoboye kwirinda abagabo n'abasore mu myaka 55 yose

 

Uyu mukecuru ukomoka muri Nigeria yitwa Esther Bamiloye akaba afite imyaka 55. Nta kwezi kurashira arushinganye n'umukunzi we witwa Isaac Bakare umusaza w'imyaka 62 w'intiti wasoje icyiciro cya 2 cya kaminuza.

 

Umukecuru wari ukiri isugi yakoze ubukwe ku myaka 55

 

Uyu mukecuru mu bihe byashize nk'uko ikinyamakuru Legitpost cyabigarutseho yabwiye ikinyamakuru kitwa "The Punch" ko yirinze abagabo akagumana ubusugi bwe kugeza igihe azarushingira none inzozi ze zibaye impamo. Ubukwe bwabo bwabereye mu mujyi witwa Osun State uherereye mu Buengerezuba bwa Nigeria.

 

IZINDI NKURU:

. Reba noneho ibyo Miss Pamella akoreye The Ben bizamuye amarangamutima ya benshi

. Dore impamvu 4 z'ingenzi udakwiye kogosha ngo umareho insya(umusatsi ukikije ibice by'ibanga) zawe

. Dore ibyiza 5 byo kurara wambaye ubusa ushobora kuba utari uzi

 

Akenshi umugore acura ku myaka 45 ariko rimwe nari mwe hari abayirenza cyangwa bakajya munsi yayo. Esther Bamiloye ku myaka ye 55 afite icyizere cy'uko azabyara ndetse intego ye ngo ni uguteza imbere umuryango we. 

 

Benshi mu bagize icyo bavuga kuri ubu bukwe bavuze ko bwaha icyizere abatari bacye bihebye bavuga ko batazabona abagabo cyane cyane ababona imyaka igenda ibasiga.