Ntibisanzwe: Umusore yatunguye umukunzi we amukorera ibirori byo kumubenga

Ntibisanzwe: Umusore yatunguye umukunzi we amukorera ibirori byo kumubenga

Nov 13,2021

Mu gihe bimenyerewe ko abantu bategura ibirori byo gutera ivi cyangwa gusaba urukundo abo bakunze, umusore yahisemo gukora ibirori bitandukanye n’ibimenyerewe.

. Umusore yakoreye umukunzi we ibirori byo kumubenga

. Umukobwa yatunguwe no kwinjira mu birori akabwirwa ko urukundo rwe rwarangiye

. Umusore yabenze umukobwa bakundana kubera kumuca inyuma

. Yamubengeye mu maso y'incuti ze

 

Umusore utavuzwe amazina naho aturuka yaciye ibintu ku isi yose ubwo yateguraga ibirori bitunguranye byo gutungura umukunzi we akamubwira ko ibye nawe birangiye.

 

Uyu musore yiyemeje ategura iki kirori mu rwego rwo gutandukana n’umukunzi we nyuma yo kumenya ko amuca inyuma.

 

IZINDI NKURU:

. Reba noneho ibyo Miss Pamella akoreye The Ben bizamuye amarangamutima ya benshi

. Dore impamvu 4 z'ingenzi udakwiye kogosha ngo umareho insya(umusatsi ukikije ibice by'ibanga) zawe

. Dore ibyiza 5 byo kurara wambaye ubusa ushobora kuba utari uzi

 

Uyu mukobwa wari uzi ko uyu musore agiye kumwambika impeta, yatunguwe no kwinjira muri salle asanga ku rukuta rwo hakurya handitse ko uyu musore azi ibya mugenzi we Raymond umuca inyuma.

 

Uyu mukobwa akimara kwinjira mu cyumba, havugijwe induru ngo "surprise" hanyuma arebye hasi abona amagambo avuga ko "Byarangiye."

 

Uyu mukobwa yahise agwa mu kantu kubera uku kuntu yabengewe ku mugaragaro biturutse ku ngeso ye y’ubusambanyi