Mpayimana Philippe wahataniye umwanya wo kuba Perezida w'u Rwanda yahawe umwanya muri Minisiteri y'Ubumwe

Mpayimana Philippe wahataniye umwanya wo kuba Perezida w'u Rwanda yahawe umwanya muri Minisiteri y'Ubumwe

Nov 13,2021

Inama y’Abaminisitiri yateranye kuri uyu wa Gatanu yahaye Mpayimana inshingano zo kuba impuguke nkuru ishinzwe uruhare rw’abaturage (Senior Expert in charge of Community Engagement) muri Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu.

. Mpayimana Philippe yahawe inshingano muri Minisiteri y'Ubumwe

. Mpayimana Philippe wiyamamarije kuba Perezida ndetse nyuma akiyamamariza kuba umudepite yahawe inshingano

. Mpayimana Philippe yagizwe umuyobozi muri Minisiteri y'Ubumwe

 

Mpayimana wavutse mu 1970 (afite imyaka 51) yahawe inshingano ze za mbere nyuma y’uko muri 2017 yiyamamarije Umwanya w’Umukuru w’Igihugu aba uwa kabiri n’amajwi 0,73%.

 

Yaniyamamarije kuba umudepite n'ubwo nabwo atahiriwe ngo abone amanota yamuhesha kwinjira mu Nteko Ishinga Amategeko.

 

Mu 2018 yatangaje ko yashinze ishyaka ryitwa iry’ Iterambere ry’Abanyarwanda (Parti du Progress du Peuple Rwandais: PPR) gusa avuga ko akiri kurishakira ibyangombwa.

 

Mu bandi bahawe inshingano muri iyi Minisiteri harimo Anita Kayirangwa wagizwe Umuyobozi Mukuru Ushinzwe Ubumwe bw’igihugu, Itorero ndetse n’Uburere Mboneragihugu na Charlotte Urukundo wagizwe Umuyobozi Mukuru ushinzwe guhuza ibikorwa.