Uburanga bwa Ella watangaje imishinga mishya ya Meddy - AMAFOTO

Uburanga bwa Ella watangaje imishinga mishya ya Meddy - AMAFOTO

Nov 12,2021

Ella ni we mukobwa ukomeje kuyobora uduce two mu gice cya mbere cy’inkuru y’urukundo rwa Mimi na Meddy ndetse ugenda anatangaza amwe mu makuru y’ibyamamare biba muri Diaspora nyarwanda uhereye kuri Meddy, The Ben na Shaffy.

. Amafoto ya Ella

Ni we mukobwa umaze kumenyerwa mu nkuru y’uruhererekane ivuga ku buzima bw’urukundo rwa Mimi na Meddy bahuye mu myaka itanu ishize bigafata umwaka kugira ngo bemeranye gukorana umushinga wa mbere w’indirimbo. Ni indirimbo yitwa 'Ntawamusimbura' yagaragayemo aba bombi mu mashusho bakina umukino w’urukundo wishimiwe na benshi.

 

Kuri ubu uyu umukobwa Ella yafashe umwanya yongera gutangaza imwe mu mishanga ikomeye iri gutegurwa n’abahanzi b'abanyarwanda ahereye ku ndirimbo nshya Meddy yitegura gushyira hanze mbere y'uko hizihizwa umunsi mukuru wa Noheli. Ella yagize ati: ”Nyuma y'uko ashyize hanze indirimbo ‘My Vow’ na ‘Queen Of Sheba’, agiye gushyira hanze indi ndirimbo mbere ya Noheli.”

 

Agaruka kandi ku ndirimbo nshya y’umuhanzi Shaffy kimwe na Album nshya ya The Ben. Ella akomeza avuga kandi ko Meddy agiye gushyira hanze Ep zindi ebyiri zisoza Igice cya mbere cy’inkuru y’urukundo rwe mu cyumweru gitaha. Nyuma rero yo kubona uburyo uyu mukobwa akomeje kugenda yubaka izina by’umwihariko mu bahanzi bo muri MMMusic.

 

INYARWANDA yabegeranirije amafoto ubwiza bw’uyu mukobwa bamwe bajya banitiranya na Mimi (umugore wa Mimi) dore ko n'ubwo ku mbuga yiyita ‘Itsella2’ cyangwa umunyarwandakazi "Umwali w’u Rwanda", ariko asa n’abakobwa bo muri Ethiopia by’umwihariko umugore wa Meddy. Ella ni we wayoboye Ep ebyiri zatambutse z’inkuru y’urukundo rwa Meddy na Mimi ndetse ategerejwe ko ariwe uzayobora izindi ebyiri zisigaye ku gice cya mbere (Season I).

 

Bamwe mu bantu benshi babonye iyi foto bagizengo ni Mimi ariko ni Ella

 

Ella bisa nk'aho ari umunyamuryango wa hafi wa Mimi n'ubwo we akoresha izina ku mbuga ryerekana ko ari umunyarwandakazi

 

Ella yamaze gutangaza ko Meddy yitegura gushyira hanze indi ndirimbo mbere ya Noheli ya 2021

 

 

Ella kandi yakomoje kuri Album nshya ya The Ben ndetse ni we watangaje kujya hanze kw'indirimbo nshya ya Shaffy

 

Ella ku mbuga nkoranyambaga yitwa Umwali w'u Rwanda cyangwa Itsella2.

 

 

Tags: