Ntibisanzwe: Yakingishije inzoka ku gipangu cye kugirango ahime abapangayi be

Ntibisanzwe: Yakingishije inzoka ku gipangu cye kugirango ahime abapangayi be

Nov 09,2021

Umugabo usanzwe afite amazu muri Kenya yakoze agashya akinga urugi rw’igipangu akoresheje inzoka nzima kugira ngo abapangayi akodesha batinjira.

. Yakingishije inzoka ku gipangu cye kugirango abapangayi batinjira

Yafungishije inzoka ku gipangu

. Mu rwego rwo guhima abapangayi, yashyize inzoka ku rugi rw'igipangu cye

 

Abapangayi bakodesha amazu y’uyu mugabo batashye mu rugo bananiwe ariko ntibashobora kwinjira mu nzu zabo kubera ko nyir’inzu yari yafunze irembo n’inzoka nzima.

 

Amakuru avuga ko nyiri aya mazu ukomoka muri Kenya uzwi ku izina rya Samuel Kioko yavuze ko abapangayi bananiwe kwishyura ibirarane by’ubukode by’ukwezi kwa Nzeri na Ukwakira.

 

Igitangaje,nubwo inzoka itari iboshywe cyangwa ngo ibuzwe kugenda mu buryo ubwo aribwo bwose, yagumye kuri iri rembo itimutse, byatumye abantu bavuga ko iyi nzoka ishobora kuba ari uy’umupfumu.