Biravugwa: Abarwanyi bateye Rutshuru kuri iki cyumweru baba baraturutse mu Rwanda

Biravugwa: Abarwanyi bateye Rutshuru kuri iki cyumweru baba baraturutse mu Rwanda

Nov 09,2021

Inzego z'ubuyobozi muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ziravuga ko abarwanyi bataramenyekana baraye bagabye igitero muri Groupement ya Jomba ho muri Teritwari ya Rutshuru baturutse mu gice cy'u Rwanda.

Mu ijoro rishyira kuri uyu wa Mbere ni bwo muri kariya gace humvikanye imirwano ikaze hagati y'ingabo za FARDC n'abo barwanyi.

Umuyobozi wa Groupement ya Jomba, Jackson Achuki, yemeje ko uduce twa Chanzu na Mbiza turi mu maboko y'abo barwanyi avuga ko baturutse mu Rwanda. Ati: "Habayeho igitero cy'abanzi baturutse mu Rwanda, bambukira muri parike ya Virunga. Bafashe imisozi ya Chanzu na Mbiza, FARDC irabakurikirana."

Uyu muyobozi yavuze ko kugeza ubu ibintu bimeze nabi, ku buryo abantu bari guhungira muri Uganda, abandi bakereza mu Rutshuru. Ariko kandi nubwo ibi bivugwa , kugeza ubu uruhande rw’u Rwanda ntacyo ruratangaza kubiri kuvugwa ko aba barwanyi baturutse mu gice cyarwo. Bishobora kuba ukuri cyangwa ibinyoma, iyi nkuru tukazakomeza kuyikurikirana.