Mu mafoto reba uko byari byifashe mu gusaba no gukwa Miss Keza Joannah

Mu mafoto reba uko byari byifashe mu gusaba no gukwa Miss Keza Joannah

Nov 08,2021

Miss Bagwire Keza Joannah wegukanye ikamba rya Miss Heritage muri Miss Rwanda 2015, akaba ari n’umunyamakuru wa KISS FM yasabwe anakobwa n’umukunzi we Murinzi Michel.

. Umuhango wo gusaba no gukwa Miss Keza Joannah

. Miss Keza Joannah yasabwe aranakobwa

 

Umuhango wo gusaba Keza wabaye ku munsi w’ejo tariki ya tariki 7 Ugushyingo 2021, mu busitani bwa Romantic Garden ku Gisozi.

 

Ibindi birori birimo ibyo gusezerana imbere y’Imana n’imbere y’amategeko bizaba mu minsi iri imbere.

Miss Bagwire yasabwe nyuma y’uko ku wa 30 Ukwakira 2021, uyu mukobwa yakorewe ibirori byo gusezera ku bukumi [bridal shower] byitabirwa n’abakobwa b’urungano rwe biganjemo abo mu muryango we ndetse n’inshuti ze z’akadasohoka.

 

Mu bafite amazina akomeye mu myidagaduro y’u Rwanda babyitabiriye harimo Kate Bashabe na Umutoniwase Flora bari kumwe mu irushanwa rya Miss Rwanda mu 2015.

Ni ibirori byabaye nyuma y’ukwezi kumwe Keza yambitswe impeta n’umusore yeguriye umutima we witwa Murinzi Michel, uyu bamaze igihe bakundana.

 

Bagwire Keza asanzwe ari umunyamakuru wa KISS FM. Mu 2018 ni bwo yinjiye mu itangazamakuru yimenyereza umwuga muri RBA, aza kuhava mu 2019 yerekezaga kuri KISS FM.

Mu Ukuboza 2018, yahawe Impamyabumenyi y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza mu bijyanye n’Ibarurishamibare yakuye muri Mount Kenya University.

Bagwire yamamaye ubwo yari muri Miss Rwanda mu 2015. Mu Ugushyingo 2015 na bwo yongeye kuvugwa ubwo yegukanaga ikamba ry’Igisonga cya Kane muri Miss Heritage Global mu 2015, aho yari ahanganye n’abakobwa 44 bo mu bihugu bitandukanye.