Umusore yahuye n'akaga ubwo yatereraga ivi umukobwa bakundana. Reba ibyo umukobwa yamukoreye

Umusore yahuye n'akaga ubwo yatereraga ivi umukobwa bakundana. Reba ibyo umukobwa yamukoreye

Nov 07,2021

Nubwo izi ari inzozi za benshi, umukobwa ukiri muto yasebeje umukunzi we wateye ivi ku mugaragaro amusaba kuzamubera umugore aho kubyemera amukubita urushyi karundura

 

Uyu musore yafashe umwanzuro wo guterera ivi mu ruhame agasaba uyu mukobwa bigana ku kigo kimwe ko yazamubera umugore ariko byarangiye ahuye n’akaga atazibagirwa.

 

Video yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga yerekanye uyu mukobwa akubita inshyi umukunzi we wari umaze gutera ivi amusaba kuzamubera umugore.

 

Bivugwa ko ibi byabereye muri kaminuza yitwa Ambrose Ali i Ekpoma, muri leta ya Edo muri Nigeria.

 

Muri iyo videwo, umusore yagaragaye apfukamye afite impeta mu ntoki. Yatanze icyifuzo cye ariko uyu mukobwa ukiri muto ararakara cyane.

 

Nubwo abahisi n’abagenzi bamushishikarije kuvuga ngo "Yego," yashubije amukubita urushyi.