Niyo Bosco yaserukanye agashya mu gitaramo cya bruce Melody atuma amarangamutima ya benshi azamuka - AMAFOTO

Niyo Bosco yaserukanye agashya mu gitaramo cya bruce Melody atuma amarangamutima ya benshi azamuka - AMAFOTO

Nov 07,2021

Umuhanzi Niyo Bosco yazamuye amarangamutima y'abatari bake bari bitabiriye igitaramo cya Bruce Melodie kuri uyu mugoroba wo kuwa Gatandatu tariki 06 Ugushyingo, aho yaririmbye akava ku rubyiniro abantu batabishaka.

Uyu muhanzi yaserutse ku rubyiniro arinzwe na Rutambi, umusore w’amatuza uzwi ku mbuga nkoranyambaga no mu biganiro kuri Youtube. Akaba n’umukinnyi wa filime.

Rutambi yabyinishaga amatuza ashingiye ku buryo indirimbo ya Niyo Bosco igenda, abantu baratungurwa bavuza akaruru k’ibyishimo, abandi bamufata amashusho n’amafoto.

Niyo Bosco yaririmbye abantu bacanye telefoni zabo bafata amashusho, bamwe bafata amafoto, abandi bahagarutse bafatanya nawe kuririmba indirimbo ze.