Kenya iri guteza cyamunara indege zishaje harimo nizigurishwa 45,000RWF

Kenya iri guteza cyamunara indege zishaje harimo nizigurishwa 45,000RWF

Nov 04,2021

Ikigo cya Kenya gishinzwe ibibuga by’indege, KAA, cyatangaje ko kigiye guteza cyamunara indege 73 zabuze ba nyirazo, uwifuza imwe muri zo akaba ashobora kwishyura amashilingi 5000 (mu mafaranga y’u Rwanda angana n’45,850).

Iki kigo gisobanura ko ba nyir’izi ndege ziri ku bibuga by’indege bine birimo icyitiriwe Jomo Kenyatta, icya Moi, Wilson n’icya Lokichoggio bamaze igihe kirekire baranze kujya kuzifata bitewe n’uko bananiwe kwishyura ikiguzi cya parikingi.

Izi ndege zirimo iz’igisirikare cya Somalia (Somali Air Force), iya Jetlink, Skyward, Eagle Aviation, Prestige Aviation, Fly540, Pan Africa Airways na Planes for Africa.

Abifuza kugura izi ndege, basabwa kuzisura ku bibuga ziriho hagati ya tariki ya 4 n’iya 16 Ugushyingo 2021, iziri kuri Jomo Kenyatta na Wilson zikazatezwa cyamunara tariki ya 17.

Izo ku kibuga cya Arap Moi zizatezwa cyamunara tariki ya 19, izo ku cya Lokichoggio ni tariki ya 22 Ugushyingo 2021.

Iyi nkuru dukesha Nation ivuga ko buri wese wifuza kwitabira iyi cyamunara, asabwa kwishyura mbere amashilingi 100,000 ku ndege imwe, uwazasanga igiciro cyayo kiri munsi yayo, akazasubizwa arenzeho.

Nyuma yo kugura izi ndege, uzagura azasabwa kuba yayikuye ku kibuga bitarenze mu minsi irindwi. Uzayirenza, azajya yishyuzwa amashilingi 10,000 ya buri munsi kugeza igihe azayitwarira.

Indege izasubira mu maboko ya KAA, uzayigura namara iminsi 14 atarayihakura. Ubwo iki kigo kizaba gishobora kongera kuyiteza cyamunara.

KAA isobanura ko izi ndege zateje akavuyo kuri ibi bibuga.