AS Kigali yandagaje Kiyovu Sports kuri Sitade ya Kigali

AS Kigali yandagaje Kiyovu Sports kuri Sitade ya Kigali

Nov 03,2021

Ikipe ya AS Kigali yakoze ibyo benshi batatekerezaga ku munsi wa kabiri wa shampiyona y’u Rwanda, ubwo yanyagiraga Kiyovu Sports ibitego 4-0 mu mukino wabereye kuri stade ya Kigali i Nyamirambo.

. AS Kigali yanyagiye Kiyovu Sports 4-0

. Kiyovu Sports yananiwe kwihagararaho imbere y'abafana

 

Nyuma yo kubona ibyangombwa byo gukinisha abanya Uganda 2,Muzamiru Mutyaba na Emmanuel Okwi, Kiyovu Sports yahabwaga amahirwe menshi yo guhagama AS Kigali ariko ntibyayihiriye kuko yanyagiwe ibitego 4-0.

 

Igitego cya mbere cyatsinzwe na Haruna Niyonzim ku munota wa 7’ , hanyuma bidatinze uyu kapiteni w’Amavubi ahereza umupira mwiza Rukundo Dennis ashyiramo ivya kabiri ku munota wa 10.

 

Ku munota wa 18, AS Kigali yatsinze igitego cya 3 cyatsinzwe na Lawal Abubacar, bituma igice cya mbere kirangira Kiyovu Sports itengushye abafana bayo.

 

AS Kigali ntiyababariye Kiyovu Sports kuko ku munota wa 85 yayitsinze igitego cya kane cyatsinzwe na Niyibizi Ramadhan ku mupira mwiza wazamukanwe na Biramahire Abeddy.

 

Kiyovu Sports yari yateye ubwoba amakipe nyuma yo kugura bariya banya Uganda 2,ntiyahiriwe n’uyu munsi wa kabiri wa shampiyona nubwo yari yatsinze umukino wa mbere Gorilla mu gihe na AS Kigali yatsinze Espoir FC.

 

Mu yindi mikino,Gasogi United yakuye inota rimwe i Huye (1-1 Muhoza Tresor / Nsengiyumva Mustapha)

 

Uko imikino yose yagenze uyu munsi

 

AS KIGALI 4-0 KIYOVU SPORTS

Gorilla FC 1-1 Marines FC

Mukura VS 1-1 Gasogi United