Ibimenyetso 10 byakwereka ko urwaye impyiko

Ibimenyetso 10 byakwereka ko urwaye impyiko

Nov 02,2021

Abantu benshi barwara impyiko ariko ntibabimenye kubera kwitiranya ibimenyetso byazo n'ibindi cyangwa kubera ko nta kimenyetso na kimwe babonye.

 

. Akamaro k'impyiko mu mubiri w'umuntu

. Ibimenyetso biranga umuntu urwaye impyiko

 

Impyiko ni igice gikomeye cyane mu mikorere myiza y'umubiri w'umuntu kuko zifasha cyane cyane mu bijyanye no kuyungurura amaraso. Iwacumarket.xyz igiye kukugezaho ibimenyetso 10 byakwereka ko urwanye impyiko ndetse ko ukwiye kugira icyo ukora mu maguru mashya:

1. Uhora unaniwe cyane, wacitse intege cyangwa kunanirwa gukora akazi

Igitera ibi ni uko iyo impyiko zirwaye zitabasha gukura uburozi mu mu maraso maze bugatangira gukwirakwira mu mubiri wose bujyanywe n'amaraso.

2. Kubura ibitotsi

Ibi nabyo biterwa n'uko impyiko zananiwe gukura uburozi mu maraso.

3. Uruhu rwumagaye cyangwa ruryaryatwa

Impyiko zikora akazi kenshi mu mubiri harimo gusukura amaraso, gufasha mu gukora insoro zitukura, gutuma amagufa akomera ndetse no gutuma imyunyu iguma iringaniye mu mubiri. Kumagara k'uruhu no kumva wakwishimagura biterwa n'uko impyiko zananiwe kugenzura no kuringaniza igipimo cy'imyunyu mu maraso.

 

IZINDI WASOMA:

Ibimenyetso 5 byakwereka ko umukobwa atarigera na rimwe aryamanaho n'umugabo

. Dore aho amavangingo y'abagore aturuka n'aho atandukanira n'inkari zisanzwe ndetse n'akamaro bigirira umugore uyazana kenshi

. Dore ibintu 3 ugomba gukorera umugore wawe buri joro akagukunda bizira kukubangikanya

. Impamvu itera kumatana mu gihe cyo gutera akabariro n'icyo mwakora mukarekurana igihe bibabayeho

. Dore impamvu 4 z'ingenzi udakwiye kogosha ngo umareho insya(umusatsi ukikije ibice by'ibanga) zawe

. Iyi niyo mpamvu ukwiye kurya watermelon waba umugabo cyangwa umugore

 

4. Gusahaka kujya kwihagarika kenshi

Niba ujya kwihagarika kenshi cyane cyane nijoro bishobora kuba ikimenyetso cy'uko urwaye impyiko. Utuyunguruzo tuba dutangiye kwangirika. Ibi ariko bishobora no guterwa na prostate yiyongereye ku bagabo cyangwa se bigaterwa n'indwara za Infection

5. Kwihagarika amaraso

6. Utubumbe mu nkari. Duterwa no kwihagarika protein. Utu tubumbe tuba tujya kumera nk'umuhondo w'amagi.

7. Kuzana inziga ku maso

Inziga zijya kuba umukara ku maso zigaragaza ko utuyunguruzo tw'imyiko twangiritse cyane kugeza ubwo dusohora proteins nyinshi mu nkari aho kuzigumana mu maraso.

8. Kubyimbagatana ibirenge

Edema - Wikipedia

12 Causes of Swollen Ankles, Feet - Why Are My Ankles Swollen

9. Gutakaza apeti

Kubura ubushake bwo kurya ni kimwe mu bimenyetso byakugaragariza ko impyiko zawe zirwaye.

10. Gufatwa n'imbwa

Ibi biterwa n'igabanuka rya calisiyumu ndetse n'umunyu ngugu wa fosifate byose bituruka ku mikorera mibi y'impyiko.

NIBA UBONYE KIMWE MURI IBI BIMENYETSO IHUTIRE KWISUZUMISHA KUGIRANO UREBE UKO UHAGAZE NIBIBA NGOMBWA UTANGIRE GUKURIKIRANWA HAKIRI KARE UNAHABWE INAMA Z'UKO WAKWITWARA.