Birababaje: Batwika amabere y'abakobwa b'abangavu kugirango adakura bakarangazwa n'abasore - AMAFOTO

Birababaje: Batwika amabere y'abakobwa b'abangavu kugirango adakura bakarangazwa n'abasore - AMAFOTO

Nov 01,2021

Mu bihugu bitandukanye, hari imico iba itangaje kuri bamwe. Muri Cameroon hari imiryango imwe n'imwe ifite imico yo gushyira amabuye ashyushye ku mabere y'abakobwa kugira ngo batazaba beza cyane bishamaje, bityo ngo bikabarinda abasore kuba babatereta.

. Bashyira amabuye ashyushye ku mabere ngo adakura

. Abana b'abakobwa bahohoterwa n'ababyeyi babo

 

Amateka n'amakuru bigaruka ku migenzo imwe yo muri Cameroon, Tchad, Gineya- Bissau, Togo na Bénin, aho umwana w'umukobwa utangiye gupfundura amabere, ubwo ni uguhera ku myaka 9 y'amavuko, atangira kwitabwaho n'agatsinda k'abagore gashinzwe kubuza amabere gukura, maze bagafata amabuye ashyushye bakajya batsindagiriza ku mabere y'umukobwa bityo ntakure.

 

Bafata amabere bakayatwikisha ibuye rishyushye

 

Imiryango imwe n'imwe yo hanze y'imijyi niyo ikora iyi migenzo, ikabikora kugira ngo abana babo bakomeze kwiga neza, batarangajwe n'abasore. Usibye gutwika amabere bashyiraho amabuye ashyushye, hari n'ubundi buryo bwo gufata uyu mwana w'umukobwa uri gupfundura amabere bakamuzengurutsa igitambaro ku mabere bagakomeza n'inyuma mu mugongo, aho agiye hose akaba agifite. Ibi bituma amabere ye adakura adakura, umukobwa akavamo inkumi itagira amabere.

Ku myaka 9 y'amavuko umwana w'umukobwa batangira kubuza amabere ye gukura

 

Mu Bushakashatsi bwakozwe na Globalcitizen, buvuga ko ibi aba bakobwa bakorerwa ari ihohoterwa ribi cyane rikwiriye kurwanywa, kuko bituma umukobwa akura yariyanze kuko aba abona atameze nk'abandi bityo nawe ubwe akagira ipfunwe ry'umubiri we. Ibikorwa byo kubuza amabere y'abakobwa gukura, birababaza cyane, iyo umukobwa yabikorewe agakura nta mabere agira bituma adateretwa bityo ntaterwe inda, ntarangazwe n'abasore mu mashuri kuko baba babona atari mwiza kandi ameze nk'umusore mu gatuza.

 

Hari ubundi buryo batwika icyuma bakajya banyuza ku mabere y'abakobwa