USA igiye gukora intwaro yica kurusha izindi zakozwe kugeza ubu nyuma yo guterwa ubwoba na misile abashinwa baherutse kugerageza

USA igiye gukora intwaro yica kurusha izindi zakozwe kugeza ubu nyuma yo guterwa ubwoba na misile abashinwa baherutse kugerageza

Nov 01,2021

Kuri iki cyumweru, Guverinoma ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika yahaye itsinda ririmo Boeing amasezerano yo kubaka intwaro ya laser (Laser weapon) isohora kilowatt 300 z’amashanyarazi y’igisirikare cy’Amerika. Igisirikare "kizerekana" igishushanyo mbonera mu mwaka utaha. 

. Leta zunze ubumwe za Amerika zigiye gukora intwaro ikoresha amashanyarazi ikomeye kurusha izindi zakozwe kugeza ubu ku isi

. Misile y'Abashinwa yateye ubwoba USA

. Ubushinwa bwagerageje misile ifite umuvuduko w'ikubye uw'ijwi incuro 5

 

Biravugwa ko iyi ntwaro "izatanga umusaruro w’intwaro yica kuruta ikintu cyose cyakozwe kugeza ubu", nk'uko byatangajwe na General Atomics Electromagnetic Systems, indi sosiyete ikora kuri uyu mushinga.

Bati: "Iri koranabuhanga ryerekana intera ndende mu bushobozi bw’ubwirinzi bw’ikirere na missile bukenewe kugira ngo dushyigikire gushyira ku rwego rugezweho igisirikare no no gutsinda iterabwoba rizakurikiraho mu ntambara zitandukanye zo mu kirere."

Ubu bwoko bw’intwaro bugaragaza intambwe y’ingenzi ku ntwaro za laser igisirikare cyagize mu myaka yashize nk'uko iyi nkuru dukesha Yahoo News ivuga.

Mu 2014 Igisirikare cya Amerika cyakoze igerageza ku ntwaro nk’iyi Laser Weapon System (LaWS) yari ku bwato, USS Ponce, yari ifite ubushobozi bwo gusohora beam y’ingufu z’amashanyarazi zingana na kilowatt 30 gusa ariko ifite ubushobozi bwo gusenya drones n’indege nto.

Iyi ntwaro nshya ariko isohora kilowatt 300 z’ingufu z’amashanyarazi, izaba ifite ubushobozi bwo gusenya za missiles, kongeraho za drones, za kajugujugu ndetse n’indege nini z’intambara.

Ibi byatangajwe mu gihe hakomeje kuvugwa isiganwa mu kwikwizaho intwaro nyuma y’aho u Bushinwa nabwo buherutse kugerageza hypersonic missile ifite umuvuduko ukubye uw’ijwi inshuro eshanu.