Umusore urangije kaminuza yahuye n'uruvagusenya ubwo yambikaga impeta umukobwa bakundana we akayikuramo akayijugunya

Umusore urangije kaminuza yahuye n'uruvagusenya ubwo yambikaga impeta umukobwa bakundana we akayikuramo akayijugunya

Oct 29,2021

Umunyeshuri urangije kaminuza yaciye ibintu hirya no hino ku isi kubera amashusho yagiye hanze atera ivi imbere y’umukunzi we na bagenzi be bari mu kigo cy’ishuri bigagamo hanyuma umukobwa yanga icyifuzo cye, afata impeta yari ahawe arayita.

 

. Umusore yatereye ivi umukobwa bakundana we afata impeta arayijugunya

. Yananiwe guhaguruka nyuma y'uko umukobwa yari yapfukamiye yanze impeta y'urukundo yashakaga kumwambika

 

Umukobwa yakiriye impeta y’uyu mukunzi we wari upfukamye, ayijugunya hanze maze ahita asohoka yihuta cyane, bagenzi be basigara bumiwe.

 

Uyu musore wari urangije muri kaminuza yitwa Tai Solarin University of Education ahitwa Ijebu-Ode yakubiswe n’inkuba ubwo yashakaga kwambika iyi mpeta uyu mukobwa yari azi ko bakundana aho kuvuga yego afata iyo mpeta arayijugunya.

 

Uyu musore wasebejwe yabuze imbaraga zimuhagurutsa aho yari apfukamye ku bw’amahirwe umukobwa wari inyuma ye aramuhagurutsa.

 

Ibyabaye byatumye abanyeshuri bari aho ndetse n’abandi babonye iyi videwo yakwirakwijwe ku mbuga nkoranyambaga barakara bibasira uyu mukobwa.

 

Umwe yagize ati "Ntabwo naseka...basore mujye mubanza kumenya ko abagore bakeneye nk’ibyo mushaka kugira ngo mwirinde guseba."

 

Undi ati "Ni byiza ko uyu mukobwa atemeye iriya mpeta kuko igitutu cya "vuga yego, vuga yego, vuga yego", hari igihe gituma wemera uwo utagakwiye kwemera."

ESE WOWE IYI MYITWARIRE UYIBONA UTE? URAYISHIMA CYANGWA URAYIGAYA? KANDA AHANDITSE Tanga igitekerezo MU NSI Y'IYI NKURU UDUHE IGITEKEREZO CYAWE.