Umusore yanteye inda aranyihakana nza kubona umugabo anemera kunderera umwana none wa musore amereye nabi ngo arashaka umwana we. Mbigenze nte?

Umusore yanteye inda aranyihakana nza kubona umugabo anemera kunderera umwana none wa musore amereye nabi ngo arashaka umwana we. Mbigenze nte?

Oct 28,2021

Muraho basomyi beza ba iwacumarket. Mbandikiye ngirango mbagishe inama kuko nabonye hari n'abandi mufasha kandi nanjye nkaba mfite ikibazo kinkomereye.

Ndi umumama w'abana 2 nkaba mfite umugabo unkunda cyane akanankundira abana n'ubwo umwe atari uwe. Rero ntatinze ikibazo cyanjye giteye gutya:

Nkiri umukobwa nakundanye n'umusore aza kuntera inda mbimubwiye arantarutse ndetse ahita ancikaho. Umwana naramubyaye nca mu bihe bikomeye cyane kubera we gusa Imana yaje kumpa umugabo mwiza ari na we turi kumwe ubu. Kuko nari mpangayikishijwe n'umwana wanjye yambwiye ko nta kibazo azamfasha kumurera kandi rwose kugeza ubu nta kibazo na kimwe cyari gihari.

Gusa mu kwezi gushize uyu musore wari waranteye inda nagiye kumva numva arampamagaye sinzi aho yakuye numero zanjye arambwira ngo yumvise ko nashatse nkajyana umwana we ngo none aramushaka.

Ntababeshye numvise nkubiswe n'inkuba ntekereje ukuntu yanyihakanye. Naramutse mubwira nabi ariko akomeza gutsimbarara anambwira ko nimbyanga tuzakizwa n'amategeko. 

Kugeza ubu si nzi iko nakora pe, n'umugabo wanjye natinye guhita mbimubwira kuko namubwiye ko se yamwihakanye kandi sinamubeshye. Ubu rero nabuze aho mpera mubwira ngo wa mwana umaze igihe urera se aramushaka. Uretse ko nanjye rwose ntashaka kumumuha. 

None rero ndabasabye mungire inama y'icyo nakora. Ese mbibwire umugabo wanjye? Ese koko amategeko ashobora kumunyaka bakamuha se? Ndabinginze mungire inama muraba mukoze. Imana ibampere umugisha.

NAWE NIBA UFITE IKIBAZO WIFUZA KO ABANTU BAKUGIRAHO INAMA WATWANDIKIRA KURI amakuru@iwacumarket.xyz TUKAKIKUGEREZA KU BASOMYI BACU. IGITEKEREZO CYAWE NDETSE NA SHARE NI INKUNGA IKOMEYE.