Umugore wa Pasiteri Bugingo yamaganye abagabo bakubita inshyi ku mabuno y'abagore babo igihe batera akabariro - IMPAMVU

Umugore wa Pasiteri Bugingo yamaganye abagabo bakubita inshyi ku mabuno y'abagore babo igihe batera akabariro - IMPAMVU

Oct 28,2021

Umugore uri mu rukundo na Pasiteri Aloysius Bugingo wo muri Uganda, Susan Makula Nantaba, avuga ko abagore benshi banga abagabo babakubita inshyi ku mabuno igihe bari mu gikorwa cy'akabariro.

 

Nantaba, umunyamakuru akaba n'umwe mu bakunze kuvuga ku bibazo by'abashakanye mu buriri, avuga ko we iyo Pasiteri Bugingo amukoreye ibyavuzwe haruguru, bituma atakaza ubushake bw'igikorwa nyir'izina.

Mu gihe bamwe mu bagore bakunze izo nshyi kuko zibafasha, uyu mugore we yavuze ko ari ibyo kwamaganwa.

Mu kiganiro cyitwa The Junction kuri imwe muri televiziyo zo muri Uganda, Makula yagize ati " Abantu b'abagabo mukubita abagore inshyi ku mabuno mu gihe cy'akabariro, birababaje. Ariko se na we umuntu arahuze ari mu gikorwa nyir'izina, ndaryohewe noneho ukajyaho ugakubita! Ukwiriye kumbwira ko unkunze ahubwo nanjye nkabyumva. Abagabo rero murekere aho kuko bituma tutaryoherwa."

Uyu mugore byavuzwe ko yibye umugabo w'abandi Bugingo, yavuze ngo " Nta kuntu naryoherwa mu gihe urimo kunkubita."

Nantaba ari mu rukundo na Bugingo nyuma yo kumwiba Mama Pasiteri Teddy. Ni ingingo yatumye benshi bamutunga intoki.

ESE NA WE NI KO UBIBONA?