Uganda: Umunyarwandakazi wacaga inyuma umugabo we yamatanye n'umugabo basambanaga muri Lodge hitabazwa umupfumu

Uganda: Umunyarwandakazi wacaga inyuma umugabo we yamatanye n'umugabo basambanaga muri Lodge hitabazwa umupfumu

Oct 28,2021

Umukuru wa Polisi ya Uganda mu Karere ka Mukono, DPC SP Annabella Nyiramahoro avuga ko kuwa Mbere w'iki cyumweru, bageze ahabereye isanganya ry'aho umugore wirwa Rebecca Arinaitwe wacaga inyuma umugabo we, yafataniye n'undi mugabo, Ababa John Bosco muri Lodge.

 

. Umugabo yamatanye n'umugore basambanaga baciye inyuma umugabo we

. Hitabajwe umuganga gakondo kugirango umugore n'umugabo bari bamatanye batandukane

 

Iperereza ry'ibanze rya polisi rivuga ko kuwa Mbere ahagana saa kumi z'umugoroba muri Moteli yitwa Breaz muri zone ya Ntinda, agace ka Goma mu Karere ka Mukono, umugabo witwa Ababa John Bosco w'imyaka 40 yafatanye na Arinaitwe w'imyaka 35 basambanaga.

Ababa ni Umunyankole wari usanzwe asambana na Arinaitwe, umunyarwandakazi unafite isano mu banyankole, kuva mu myaka irindwi ishize nk'uko amakuru akomeza avuga.

Uyu mugabo asanzwe atuye ahitwa Kasubi nk'uko Daiy Express ibivuga. Iki kinyamakuru kivuga ko aba bombi bageze muri lodge nka saa cyenda, bajya mu byabo gusa baje kwisanga badashobora gutandukana, umugabo ari hejuru, umugore hasi.

DPC Nyiramahoro avuga ko " Umugabo wa Arinaitwe yaketse ko Ababa amuca inyuma niko kugana abavuzi gakondo. Nyamara yari yarabanje kubaburira bica amatwi."

Afande Nyiramahoro yavuze ko bakoze ibisabwa byose bakigera ahabereye icyaha ndetse bagiha nomero SD ref 76/25/10/2021 mu gihe bagikora iperereza ku kuba haba harakozwe uburozi muri iki kibazo.

 

Soma n'iyi:

Icyo umugabo yakora kugirango intanga ze ziyongere bimwongerere amahirwe yo kubyara

 

Abafashwe bahaswe ibibazo, barafotorwa nyuma haza umuvuzi gakondo wiyita Nalongo, abaha umuti muke, bahita batandukana.

Mu gihe gucana inyuma bamwe bavuga ko byeze muri iki gihe, abavuzi gakondo nabo bakomeje kwifashishwa mu gutamaza ababikora.

Ese wowe ibi ubibona ute? Wakora iki bikubayeho?