Dore uko wakoresha igishishwa cy'umuneke kugirango uhorane itoto cyangwa wivure indwara z'uruhu zitandukanye

Dore uko wakoresha igishishwa cy'umuneke kugirango uhorane itoto cyangwa wivure indwara z'uruhu zitandukanye

Oct 26,2021

Umuneke n’igishishwa cyawo mu byiza bitangaje ku bw’uruhu rw’umuntu, Igishishwa cy’umuneke kigira intungamubiri nyinshi hamwe n’ibifasha uruhu kurwanya iminkanyari, imirongo hamwe no kwangirika k’uruhu.

 

. Ibishishwa by'umunek bivura ibiheri byo ku ruhu

. Ibishishwa by'imineke bifasha uruhu guhorana itoto

. Ibishishwa by'umuneke ni umuti ukomeye w'indwara z'uruhu

. Akamaro k'igishishwa cy'umuneke ku ruhu rw'umuntu

 

Iminkanyari yo mu maso ibaho mu gihe cy’ubuzima bw’abantu, mu gihe uruhu rwatakaje ubutoto, rugahinduka nk’urudasanzwe, rugatemba kandi rugatakaza ugukomera

 

Nubwo rimwe na rimwe, gusaza k’uruhu hamwe n’iminkanyari bishobora kubaho mu buryo busanzwe, nabyo bivuka biturutse ku myitwarire y’ubuzima nko kunywa itabi, ntabwo bigushimisha, kandi mu gihe hariho byinshi mu ma farumasi byagufasha nk’amavuta, hamwe n’uburyo bundi bw’ubwiza bwo gukemura iki kibazo, umuti wo mu rugo usanzwe kandi udafite ingaruka ni igitekerezo cyiza.

 

Umuti woroshye gukorwa wo mu rugo ugizwe n’ibintu karemano burigihe n’uburyo bwiza bwo gukoresha ku ruhu kuko n’ibisanzwe / nta miti kandi nta n’ubwo bigira ingaruka mbi.

 

Igishishwa cy’umuneke kiroroshye gukoresha ku ruhu kugirango ukureho ibiheri n’inkovu zabyo, bigasiga uruhu rusukuye kandi rudafite inenge kandi bikorwa muburyo bworoshye cyane. Icyo ukeneye gusa ni igishishwa cy’umuneke ukajya ugisigaho.

 

Icyitonderwa: Koresha gusa ibishishwa by’imineke igishya.itarasa n’iyaboze.

 

Refe:.pinterest.com