Umuvugabutumwa amerewe nabi azira gukoza intoki mu gits***na cy'umukobwa ngo arirukana Satani

Umuvugabutumwa amerewe nabi azira gukoza intoki mu gits***na cy'umukobwa ngo arirukana Satani

Oct 25,2021

Urukiko rw'i Accra muri Ghana rwasabye umuvugabutumwa witwa Peter Mensah kwisubiraho nyuma y'aho rwakiriye ikirego ko yakoze mu gitsina cy'umukobwa yabwiraga ko ari kumusengera, ngo yirukanemo Satani.

 

. Umuvugabutumwa yashyize intoki mu gits****na y'inkumi

. Umuvugabutumwa akurikiranweho guhohotera umukobwa

 

Mensah kandi urukiko rwasanze yarabanje gukorakora uwo mukobwa, rumurekura bitewe n'uko umurega yavanye ikirego cye mu rukiko gusa ruramwihanangiriza.

Peter Mensah kuwa 11 Ukwakira 2021 ahagana saa mbiri n'igice za mu gitondo, yashutse uyu mukobwa utuye mu Mujyi wa Accra, amujyana mu cyumba avuga ko agiye kumusengera, akabona umugabo.

Urukiko rwavuze ko yamwambuye imyenda yose, akamusiga amavuta umubiri wose nk'uko GNA yabitangaje. Ibi ngo byatumye uyu mukobwa ahita acika intege, Mensah na we atangira kumushyira intoki mu gitsina ntawe umukoma imbere.

Umucamanza, Sedinam Awo Balokah, yabajije Mensah usanzwe ari n'umubaji akaba afite n'abana b'abakobwa batatu niba abe baramutse bakorewe ibyo yakoreye uwo mukobwa byamushimisha, azunguza umutwe.

Sedinam Awo Balokah ati " Ngenda ntuzongere." Yamubwiye ko " Niwongera ntabwo bizakugwa neza."

Uyu mukobwa utari mu rukiko ibye byamenyekanye ari we ugiye kuregera polisi avuga ibyo uwo mukozi w'Imana yamukoreye.

Polisi yahise ita muri yombi Mensah gusa urega yaje gusaba ko ikirego cyahagarikwa. Mensah yabwiye urukiko ko abakuru mu miryango bakemuye iki kibazo kandi ko iyo nkumi y'imyaka 25 yahawe indishyi z'akababaro.