Perezida Paul Kagame yifashishije umwuzukuru we, yagaragaje ibyishimo bikomeye ku isabukuru ye - AMAFOTO

Perezida Paul Kagame yifashishije umwuzukuru we, yagaragaje ibyishimo bikomeye ku isabukuru ye - AMAFOTO

Oct 24,2021

President Paul Kagame yavutse tariki ya 23 Ukwakira 1957, avukira mu cyahoze ari gitarama ubu ni mu Karere ka Ruhango intara y’amajyepfo, avuka kuri Bisinda Asteria Rutagambwa na Rutagambwa Deogratias.

 

Ubwo yagiraga isabukuru y’imyaka 64 y’amavuko, Nyakubahwa Paul Kagame yashimiye abantu bose bamwifurije umunsi mwiza wamavuko.

Yifashishije urukuta rwe rwa Twitter, Umukuri w’igihugu yagize ati" Mfashe uyu mwanya ngo ngaragaze amashimwe y’indani muri njye kuri mwe mwese mwanyifurije kandi mukomeje kunyifuriza umunsi mwiza w’amavuko. mugire umugisha mwese"

 

Umukuru w’igihugu kandi yaboneyeho no gushima byumwihariko, inshuti ze ndetse numuryango Ati" Mwakoze nshuti n’umuryango gutuma umunsi wange wamavuko uba uwambere ushimishije"

 

 

Umukuru w’igihugu yashimiye inshuti n’Umuryango

 

Ntibyarangiriye aho kandi, ahubwo umukuru w’igihugu yifashishije agafoto ke ateruye umwuzukuru we (Umukobwa wa Ange Kagame) yongera guhamya ko ariwe wambere watumye anezerwa cyane kuri uyu munsi.

Nyakubahwa Paul Kagame ateruye Umwuzukuru we.

Bamwe mubamazina akomeye bifurije umukuru w’igihugu isabukuru nziza kandi hari Mme Louise Mushikiwabo wagize ati"Bon anniversaire Président wacu PaulKagame!Bavuga ko abeza baboneka mu binyejana byinshi, icyakora njye nabonye imena iba imbonekarimwe. Mutabazi watanze ubuto bwe ubunyarwanda bwatangatanzwe, maze ituze rigataha aho tuvuka, uragahorana Imana y’i #Rwanda!! #Twikomerezimihigo"

Mushikiwabo ni umwe mubifurije umukuru w’igihugu umunsi mwiza

Icyamamare Mr.Eazy we yanditse ati" Isabukuru nziza nyakubahwa Paul Kagame, nkwifurije Kuramba"

Umunyamuzika wo muri Nigeria nawe yafurije president umunsi mwiza w’amavuko!