Habaye impinduka mu masomo y'amashuri yisumbuye

Habaye impinduka mu masomo y'amashuri yisumbuye

Oct 22,2021

Mu Igazeti ya Leta nimero idasanzwe yo ku wa 20/10/2021 hasohotse iteka N° 002/MINEDUC/2021 rya Minisitiri w’Uburezi rishyiraho integanyanyigisho mu mashuri y’uburezi bw’ibanze bw’inyigisho rusange, mbonezamwunga n’iz’imyuga n’ubumenyi ngiro.

Iri teka rigaragaza impinduka mu masomo yigishwa mu mashuri yisumbuye, by’umwihariko mu cyiciro cya kabiri cyayo (Upper Secondary).

Nko mu mashuri yisumbuye mu nyigisho rusange, bigaragara ko ishami ry’indimi ryahinduwe, rikazajya ryigwamo indimi enye (Ubuvanganzo mu Cyongereza, Igifaransa, Igiswahili n’Ikinyarwanda).

Ubusanzwe indimi zari zigabyemo ibice bibiri; Ubuvanganzo mu Cyongereza, Igifaransa n’Ikinyarwanda (LFK) n’Ubuvanganzo mu Cyongereza, Igiswahili n’Ikinyarwanda(LKK).

Mu mpinduka ziri mu ndimi, harimo ko bazajya biga Icyongereza ukwacyo gusa ntikizajya gikorwa mu bizamini bya Leta

Hari irindi shami ryongerewe mu nyigisho rusange ryitwa HLP (History, Literature in English &Psychology) rizajya ryigishwamo aya masomo hiyongereyemo Entrepreneurship na General Studies &Communication Skills.

Ishami rya HLP ni rishya mu mashuri yisumbuye

Hari amashami atatu yakuwe muri iki cyiciro: HEG (History, Economics &Geography), HEL (History, Economics &Literature in English) na BCG (Biology, Chemistry &Geography).

Ishami rya HGL (History, Geography &Literature in English) ryongerewemo isomo ry’Icyongereza (English) rizajya rikorwa no mu bizamini bya Leta. Mu mashami ya siyansi (PCM, PCB, MPG, MEG, MCE, MPC na MCB) harimo iry’Icyongereza rizajya rikorwa mu bizamini bya Leta.

Nk’uko bisanzwe, aya mashami yose azajya yigishwamo andi masomo abiri: Entrepreneurship na General Studies &Communication Studies azajya akorwa mu bizamini bya Leta.

Src: Bwiza