Yamujyanye ahitaruye amusaba kumubera umugore. Reba uko The Ben yatereye ivi Miss Pamella - VIDEO

Yamujyanye ahitaruye amusaba kumubera umugore. Reba uko The Ben yatereye ivi Miss Pamella - VIDEO

Oct 21,2021

Mu gitondo cyo kuri uyu wakane nibwo umuhanzi The Ben yagaragaje video atera ivi asaba Uwicyeza Pamella kwambara impeta yamuteguriye, maze Miss Pamella atazuyaje avuga YEGO imbere y’inshuti n’abavandimwe, abivuga nawe apfukamye mu guha agaciro icyifuzo yari agejejweho n’umukunzi we.

 

. The Ben yarereye ivi Miss Pamella amusaba kumubera umugore

. Miss Pamella ukundana na The Ben yavuze yego

. Uko byari byifashe ubwo The Ben yateraga ivi agasaba Miss Pamella kumubera umugore

 

Akimara gushyiraho aya mashusho The Ben yanditse amagambo yuzuyemo amarangamutima menshi ubona ko yanyuzwe no kubona Miss Pamella yavuze ’YEGO’ ubwo yamutereraga ivi amusaba kuzamubera umugore. Muri ayo magambo yuzuyemo amarangamutima The Ben, yavuze ko ashobora kuba ari kurota kuko yumva bidasanzwe, yongeraho ko Pamella ariwe muntu agiye kugumana nawe ubuzima bwe bwose.

Mu mashusho yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram, The Ben yagaragaje uko byari byifashe mu bwato mu gihe yambikaga impeta umukunzi we.

 

Ni ubwato bwarimo abantu banyuranye barimo Uwase Colombe usanzwe ari inshuti y’akadasohoka ya Uwicyeza akaba yari yanamuherekeje ndetse n’inshuti uyu muryango wungukiye kuri iki kirwa.

The Ben wateye ivi mu bwato agasaba Miss Uwicyeza ko yazamubera umugore, agaragara mu byishimo byinshi nyuma yo kwemererwa n’uyu mukobwa bamaze igihe bakundana. Hari ku Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021.

Reba Video hano:

https://www.instagram.com/reel/CVR3lLGD_md/?utm_source=ig_embed&ig_rid=15b70767-2263-42f6-92c8-6f7ee0e03fae