The Ben yahishuye ijambo abwira umukunzi we Miss Pamella iyo yamurakariye bigahita bishira

The Ben yahishuye ijambo abwira umukunzi we Miss Pamella iyo yamurakariye bigahita bishira

Oct 20,2021

Umuhanzi The Ben n’umukunzi we Miss Pamella bakomeje kuryoherwa n’ubuzima bw’urukundo, ndetse banakomeje kugirana ibihe byiza mubirwa bya Maldives arinaho The Ben yahaye igihango gikomeye umukunzi we akamwambika impeta .

 

. Amazina y'urukundo The Ben yita Miss Pamella

. The Ben yahishuye ko umukunzi we Miss Pamella yamuhimbye Gicanda

 

Nkuko bagenda bashyira amashusho hanze agaragaza bombi bari kuruhuka kuri ibi birwa The Ben yashizeho amashusho kurubuga rwe rwa Instagram bari mu bwato maze yandikaho ko iyo umukunzi we (Miss Uwicyeza Pamella ) yamurakariye amwita “GICANDA” maze bigahita bicururuka.

 

 

The Ben na Miss Pamella batangiye gukundana mu 2019, ariko ntibahita babihishurira itangazamakuru, ubu bakaba bagiye kumarana hafi imyaka ibiri.

 

Nyuma muri 2020 ni bwo aba bombi batangiye kugaragaza ko bakundana byeruye hanyuma mu Ugushyingo baza guhurira muri Tanzania ubwo The Ben yari ari gufata amashusho y’indirimbo ye "This is Love" yakoranye na Rema wo muri Uganda.