Ku myaka 68 aracyari isugi. Reba ibanga yakoresheje

Ku myaka 68 aracyari isugi. Reba ibanga yakoresheje

Oct 19,2021

Umukecuru w’imyaka 68 ukomoka muri Afurika y’Epfo, Malisebo Lebuso,yashyize hanze ibanga ry’ukuntu yarinze ubusugi bwe kugeza n’uyu munsi.

. Amaze imyaka 68 ari isugi

. Umukecuru yahishuye ibanga ryamufashije kurinda ubusugi bwe kugeza ku myaka 68

 

Malisebo Lebuso yavuze ko yemera ko ubusambanyi ari umudayimoni kandi amurwanya akoresheje Bibiliya.

 

Yagaragaje ko yanze ibyifuzo byinshi byatanzwe n’abagabo batandukanye kugira ngo batere akabariro.

 

Yagize ati "Nahuye n’abagabo babarirwa mu magana mu buzima bwanjye bansaba ko dusohokana kandi nabanze bose. Nabanaga n’umuvandimwe wanjye, umaze imyaka 2 apfuye, kandi twembi twirinze gukora imibonano mpuzabitsina. Ngira ubushake ariko iyo buje, nkuramo Bibiliya yanjye, ngasenga Imana ngo indinde ibishuko. ”

 

Uyu mukecuru w’imyaka 68 akomoka ahitwa Victory Farm hafi ya Clocolan muri Leta Free State yatangarije ibi ikinyamakuru Daily Sun.