The Ben yambitse impeta umukunzi we Miss Uwicyeza Pamella aho bagiye kuryohereza ku birwa bya Maldives - AMAFOTO

The Ben yambitse impeta umukunzi we Miss Uwicyeza Pamella aho bagiye kuryohereza ku birwa bya Maldives - AMAFOTO

Oct 19,2021

Umuhanzi The Ben yamaze kwambika Miss Uwicyeza Pamella bamaze igihe mu buryohe bw’urukundo ku birwa bya Maldives biherereye mu nyanja y’Abahinde.

 

. Miss Pamella Yambitswe Impeta,

. The Ben Yasabye Miss Pamella Kumubera Umugore

. The Ben na Miss Pamella bari kuryoshya ku birwa bya Maldives

 

Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben n’umukunzi we Uwicyeza Pamella, bamaze hafi icyumweru mu Birwa bya Maldives, aho mu bigaragara bakomeje kuryoherwa n’ubuzima nk’uko bari kubigaragaza umunsi ku munsi. Mu gihe bahamaze Uwicyeza Pamella ni we wabanje gushyira kuri konti ye ya Instagram amashusho ari gutembera ku mucanga wa Velassaru uherereye mu Mujyi wa Malé muri MMaldives

 

The Ben yasabye Uwicyeza kuzamubera umugore [ibimaze kumenyerwa nko gutera ivi] kuri iki Cyumweru tariki 17 Ukwakira 2021, igikorwa cyabereye mu Birwa bya Maldives aho bombi bamaze iminsi baragiye kuruhukira.

 

Amakuru Agera ku Umuryango nuko bari bateguye kujya mu biruhuko mu birwa bya Maldives ariko The Ben anafite gahunda yo gutungura umukunzi we akamusaba kumubera umugore.

 

The Ben yari amaze igihe ashyirwaho igitutu na bamwe mu bafana be bamubaza igihe azafata icyemezo cyo gushaka umugore nyuma y’aho mugenzi we Meddy ashyingiranywe n’umunya-Ethiopia.

Mu 2019 ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella.

 

The Ben yamaze kwambika impeta Miss Uwicyeza Pamella Amusaba kuzamubera umugore.