Reba ukuntu umupasiteri yakoresheje umwana w'imyaka 12 mu mihango ya gipfumu ngo itorero rye ritere imbere

Reba ukuntu umupasiteri yakoresheje umwana w'imyaka 12 mu mihango ya gipfumu ngo itorero rye ritere imbere

Oct 18,2021

Uwiyise Pasiteri mu gihugu cya Nigeria yatawe muri yombi azira kugerageza gukoresha amaraso y’umukobwa muto w’imyaka 12 mu bupfumu.

 

Uyu wiyita umupasiteri yavuze ko amaraso y’uyu mukobwa muto yayakoresheje kugira ngo itorero rye rikure.

 

Nk’uko ukekwaho icyaha witwa Arinze abitangaza ngo yasabwe n’umupfumu witwa Mathew gushaka amaraso y’umwana bazakoresha mu bupfumu kugira ngo itorero rye rikure vuba kuruta uko byari bisanzwe.

 

Arinze yavuze ko yahuye n’uwahohotewe,agiye gukina mu kigo cy’imyitozo ngororamubiri.

 

Pasiteri ngo yashyize urutoki mu gitsina cy’uyu mwana kugeza amaraso atangiye kuva. Yahise afata amwe muri ayo maraso ayajyanira umupfumu.

 

Umutangabuhamya wari aho byabereye yavuze ko ukekwaho icyaha yatawe muri yombi nyuma yuko nyina w’uwahohotewe avuze ibyabaye.

 

Ati“Arinze yaje kwa nyiri inzu yanjye hashize ibyumweru bitatu. Bwa mbere aza yavuze ko yashakaga inzuyo gukodesha hanyuma mabuja agerageza kumufasha.

 

Bavuze ko badashoboraga kugira inzu cyangwa iduka kuko bavugaga ko bihenze kuri bo .

 

“Bagiye kwa mabuja abaha ibiryo. Birashoboka kuba barakoresheje ubupfumu yangwa ikindi kintu, kuko bahaye ibintu mtabuja arasinzira. Akimara kubyuka abona umwe mu bakobwa be,ari kuva amaraso mu myanya y’ibanga,bahunze."