Reba ibintu 8 bitangaje biba ku mubiri w'umukobwa akimara gutakaza ubusugi

Reba ibintu 8 bitangaje biba ku mubiri w'umukobwa akimara gutakaza ubusugi

Oct 16,2021

Gutakaza ubusugi biba ikibazo gikomeye iyo bibaye umukobwa atarashaka umugabo cyane cyane mu bihugu byacu. Nyuma yo kubutakaza ushobora guhura impinduka zikomeye ku mubiri wawe. Uretse gucika kw'akugara kaba mu git**na, hari izindi mpinduka zikomeye ziba mu mubiri w'umukobwa uteye akabariro ku nshuro ya mbere.

 

. Ibintu bitangaje biba ku mukobwa utakaje ubusugi 

. Ibintu biba ku mubiri w'umukobwa iyo ateye akabariro bwa mbere

. Ibiba nyuma yo gutakaza ubusugi

. Ibintu biba nyuma yo gutera akabariro

 

1. Impinduka mu git**na

Ugukweduka kw'iki gice kurahinduka ndetse bikagenda birushaho uko umukobwa akomeje kujya atera akabariro. Ububobere na bwo bugenda bwiyongera uko agenda amenyera

 

2. Rugo**ngo na Nyababyeyi birahinduka 

Ibi bice na byo bikoreshwa cyane muri iki gikorwa bigenda bihinduka. Ubusanzwe bigizwe n'imikaya ishobora kwiyegeranya cyangwa kwirekura bitewe n'aho igikorwa kigeze. Kwegerana biba mu gihe cyo kurangiza naho kwirekura bikaba mu bihe bisanzwe

3. Guhagarara kw'amabere

Iyo umukobwa agiye gutera akabariro, imijyana y'amaraso irafunguka maze amaraso agatemba ari menshi mu bice bigize ibere ibi ni byo bituma ibere rihagarara iyo agize ubushake bwinshi. Gusa ibintu bisubira uko byari bimeze iyo igikorwa kirangiye

 

4. Uruhu rukeye

Yego wabyumvise neza. Iki ni ikintu kigirwa ibanga ariko ni ukuri kikaba n'inyungu ikomeye yo gutakaza ubusugi cyane cyane iyo umukobwa abashije kurangiza neza. 

Impamvu ni uko iki gikorwa gifasha amaraso gutembera neza kandi ari menshi mu bice bigize uruhu rukabona umwuka uhagije. Ikindi ni uko iyo umukobwa ageze ku byishimo bye bya nyuma ubwonko burekura umusemburo w'umunezero nka Serotonin na Oxycontin ifasha mu kugabanya umunaniro ukabije n'umuhangayiko maze umuntu akumva aruhutse wese.

5. Imoko zirushaho kugira ubushagarira

Ibi na byo biterwa n'amaraso aba atembera ari menshi cyane muri iki gice

6. Imisemburo y'ibyishimo

Iyi misemburo ni Serotonin irekurwa igihe umuntu arimo atera akabariro na Oxycontin irekurwa iyo umuntu arangije. Iyi yombi ituma umuntu yuzura umunezero kandi akumva aruhutse

7. Gukererwa kw'imihango

Kubera ko imisemburo myinshi ikanguka iyo umukobwa ateye akabariro bwa mbere hari amahirwe menshi ko imihango ye ishobora gutinda kuza. Abenshi bahita batekereza ko basamye gusa ibi bishobora kuba ikimenyetso umubiri uguhaye ko urimo kunyura mu mpinduka zitandukanye.

8. Imihindagurikire mu marangamutima

Nyuma yo gutakaza ubusugi ushobora kugira ibibazo mu marangamutima yawe yaba ayo kwishima cyangwa agahinda. Ibi bikaba biterwa n'imihandagurikire y'imisemburo yo mu mubiri. Gusa ibi bigera aho bigashira.