Guinea Bissau: Haburijwemo umugambi wo guhirika ubutegetsi mu perezida w'iki gihugu ari mu ruzinduko

Guinea Bissau: Haburijwemo umugambi wo guhirika ubutegetsi mu perezida w'iki gihugu ari mu ruzinduko

Oct 15,2021

Ubuyobozi bukuru bw’Igisirikare cya Guinea Bissau kuri uyu wa Kane bwatangaje ko bwavumbuye abasirikare bari barimo gutegura guhirika ubutegetsi n’izindi nzego za leta muri iki gihugu cyo mu burengerazuba bwa Afurika.

“Twabashije kumenya agatsiko k’abasirikare ba FARP (Forces armées révolutionnaires du peuple) karimo gushuka abasirikare kagura umutimanama wabo amafaranga kugirango bahindure itegeko nshinga ryashyizweho,” uyu ni umugaba mukuru w’ingabo za Guinea Bissau, Gen. Biagué Na Ntan ubwo hizihizwaga isabukuru y’imyaka 47 ishize hashinzwe Igipolisi cya gisirikare (MP).

Yavuze ko abasirikare bakiriye ayo mafaranga ari bo bavuyemo abari inyuma y’uyu mugambi wo gushaka guhirika ubutegetsi nk'uko iyi nkuru dukesha AFP ikomeza ivuga.

Ibi bikaba byatangajwe kandi mu gihe Perezida Umaru Sissoco Embalo yahagurutse I Bissau yerekeza mu ruzinduko rw’akazi rw’amasaha 48.

Igihugu cya Guinea Bissau cyahoze gikolonijwe na Portugal mbere yo kubona ubwigenge mu 1974 nyuma y’intambara y’igihe kirekire yo kwibohora y’ishyaka PAIGC (Parti africain pour l'indépendance de la Guinée-Bissau et du Cap-Vert) ryashinzwe na Amilcar Cabral wishwe mu 1973.

Kuva iki gihugu cyabona ubwigenge, kimaze kubamo guhirika ubutegetsi inshuro enye harimo iheruka yo mu 2012. Iki gihugu kandi cyabayemo kugerageza guhirika ubutegetsi inshuro 16 no guhindura guverinoma inshuro nyinshi.

Guinea Bissau ikaba ihana imbibi n'igihugu cya Guinea giherutse kubamo ihirikwa ry'ubutegetsi bwa Alpha Conde, ku itariki ya 5 Nzeri 2021, wahiritswe n'abasirikare bayobowe na Col Mamady Doumbouya wayoboraga umutwe w'ingabo zidasanzwe.