Yatangiye yica imbwa birangira yica abantu - UBUHAMYA UMUSORE YAHAYE ABAPOLISI

Yatangiye yica imbwa birangira yica abantu - UBUHAMYA UMUSORE YAHAYE ABAPOLISI

Oct 14,2021

Umusore witwa Richard Appiah w'imyaka 28 yatangarije Polisi ya Ghana iri kumukoraho iperereza ko yatangiye yica imbwa imwe y'umukara, nyuma agatangira no kuzajya yica abantu barimo abana babiri akekwaho ko yiciye ahitwa Abesim.

 

. Umusore yahaye ubuhamya Polisi avuga uko yatangiye yica imba nyuma akaza no kwica abantu

. Umusore akurikiranweho kwica abana 2

 

Appiah yabwiye abakora iperereza kuri ubwo bwicanyi ko umuhate wo kwica abantu ari uko yatangiye yica imbwa, akabona ko no ku bantu byashoboka.

Umwe mu bapolisi bakoze iperereza, yabwiye urubuga Myjoyonline.com ko Appiah yababwiye ko bijya gutangira yishe imbwa gusa ngo ntazi aho izo mbaraga zaturutse, nyuma ngo yayiriye umutwe gusa, ibindi bice arabijugunya.

Avuga ko nyuma y'icyumweru kimwe yishe iyo mbwa, akanayiryaho, yiyumvisemo ko n'abantu yabica, ubwo aba yivuganye abana babiri.

Umupolisi ati " Hari ibimenyetso ko mu by'ukuri yishe iyo mbwa koko mbere y'uko yadukira no kwica abantu. Yabibwiye abamuhataga ibibazo ko hari ingirwa kintu kijya kimubwira ngo yice abantu. Ibyo ni ibyo yatubwiye ko na we ahita abikora uko abisabwe."

Yakomeje agira ati " Icyo kintu avuga kimutegeka kwica abantu twebwe ntabwo twamenye icyo ari cyo. Abapolisi ntibashobora gushingira ku myuka mu gihe bakora iperereza."

Hagati aho abaturage bo muri Abesim hafi na Sunyani mu Karere ka Bono, aho Appiah yiciye abana babiri, bavuze ko " Appiah ari umwicanyi ruharwa."

Polisi yasatse inzu ya Appiah isangamo imirambo y'abo bana; Louis Agyemang w'imyaka 12 n'undi, Stephen Sarpong w'imyaka 15.

Polisi ivuga ko bimwe mu bice by'umubiri bya Louis Agyemang byari byarakaswe na Appiah Richard.

Muri uko kwezi kandi polisi yasanze ibindi bice bikekwa ko ari iby'umubiri w'umuntu biri muri furigo ya Appiah.

Harakekwa ko yaba yarishe n'abandi bantu batari abo bana gusa nk'uko abaturanyi bakomeje kubivuga.