Nsengimana wa Umubavu TV yatawe muri yombi na RIB

Nsengimana wa Umubavu TV yatawe muri yombi na RIB

Oct 14,2021

Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwatangaje ko rwataye muri yombi abantu batandatu barimo Nsengimana Théoneste usanzwe ari nyiri Televiziyo ya Umubavu TV ikorera kuri YouTube.

Nsengimana na bagenzi be bakurikiranweho icyaha cyo gutangaza amakuru y’ibihuha.

RIB kuri Twitter yayo yasobanuye ko "ibyaha bakurikiranyweho birimo ibyo gutangaza amakuru y’ibihuha agamije guteza imvururu n’imidugararo muri rubanda", n'ubwo uru rwego rutigeze rusobanuro aho ayo makuru ashingiye.

Abatawe muri yombi kuri ubu bafungiye kuri sitasiyo za RIB za Remera na Kicukiro, mu gihe iperereza rigikomeje kugira ngo dosiye yabo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB yongeye gusaba Abanyarwanda bakoresha imbuga nkoranyambanga "kwirinda kuba umuyoboro w’abashaka guhungabanya umutekano w’igihugu."

Yavuze ko hari benshi bihishe mu mahanga batangaza ibihuha, amagambo arimo imvugo zibiba urwango, zigamije gukurura amacakubiri mu Banyarwanda no kwangisha rubanda ubutegetsi, isaba Abanyarwanda kubirinda.

Si ubwa mbere Nsengimana atabwa muri yombi kuko muri Mata 2020 yafashwe akurikiranyweho uburiganya, aza kurekurwa muri Gicurasi 2020 agizwe umwere n’urukiko.

Src: Bwiza