Uganda: Umusore Kambugu wihinduje umukobwa yemejwe na Guverinoma akora amateka muri Uganda na Afurika -AMAFOTO

Uganda: Umusore Kambugu wihinduje umukobwa yemejwe na Guverinoma akora amateka muri Uganda na Afurika -AMAFOTO

Oct 13,2021

Hari abavuka biyumva bitandukanye, akaba ni umusore ariko akiyumvamo imico ya gikobwa, bikarangira yisanishije nabo. Uwari umusore Cleopatra Kambugu akaza kwihindura umukobwa bikamuhira, yanditse amateka muri Uganda umuntu wa mbere uhawe irangamuntu n'ibyangombwa by'ingendo bigaragaza ko ari igitsinagore.

 

Cleopatra Kambugu yakoze amateka nk'umuntu wa mbere wahinduye igitsina muri Uganda hanyuma na Leta ikabyemera ikamuha ibyangomba byemeza uwo yifuzaga kuba kuva cyera maze aba umukobwa byemewe na Leta. Kambugu yakiriye pasiporo ye nshya hamwe n'indangamuntu y'ifoto yatanzwe na guverinoma imugaragaza nk'umugore. Igikorwa cyo kubona indangamuntu nk'igitsinagore cyari inzira itoroshye.

 

Cleopatra Kambugu aha yari yiteye ibirungo mu buryo butangaje

 

Iyo witegereje neza Kambugu, niwe ubashije kwihinduza igitsina muri Uganda akaba umukobwa akabihererwa ibyangombwa nk'umukobwa. Amakuru ya Starobserver avuga ko Kambugu atari amateka yanditse muri Uganda gusa ahubwo ni Afurika yose, kuko n'ubwo n'ahandi humvikana abihibndujue ibitsina  ariko kubona ibyangomba bitangwa na Leta biba ingorabahizi. Bityo bakaguma kuba amahungu mu byangombwa kandi barihinduje ibitsina yewe bameze nk'abakobwa.

Kambugu yanditse amateka aba uwihinduye umukobwa uhawe irangamuntu

 

Uyu mukobwa wari umuhungu mbere, akimara gufata ibyangombwa bye nk'umukobwa nk'abandi, yavuze ko nawe atarabyiyumvisha. Yagize ati “Ibintu byose igihugu cyanjye gikora biratangaje. No muri iki gihe, sinzi ibigiye gukurikira. Uyu munsi, ndibuka ko igihugu cyanjye cyahisemo kunyandikisha nk'umugore, ndi umugore wihinduje igitsina. Iyi ntsinzi izaba intsinzi ku bandi banya-Uganda biyumva nkanjye".