Dore amazina atangaje(utubyiniriro - amahimbano) ahabwa bamwe mu baperezida bo muri Afurika avugwa n'atavugwa mu ruhame

Dore amazina atangaje(utubyiniriro - amahimbano) ahabwa bamwe mu baperezida bo muri Afurika avugwa n'atavugwa mu ruhame

Oct 13,2021

Perezida nk'umwe mu bategetsi bakuru b'igihugu, akurikiranirwa hafi n'abaturage baba ab'igihugu cye cyangwa abandi. Kubera akazi bakoze mbere yo kwicara muri iyo ntebe yo hejuru, uko bakora akazi kabo n'izindi mpamvu, bamwe mu bakuru b'ibihugu muri Afurika bagiye bahabwa utuzina tw'utubyiniriro.

 

. Amazina y'amahimbano kuri bamwe mu ba perezida bo muri Afurika

. Amazina y'utubyiniriro yahawe bamwe mu bakuru b'ibihugu

. Amazina bahimba bamwe mu baperezida b'ibihugu bya Afurika

 

Rimwe na rimwe utwo tuzina turasebeje, rubanda akenshi ntikunda kutuvuga mu ruhame, dore ko benshi muri bo bakunda guhundwa ibisigo bibataka ubuhangange.

Hari na tumwe ba nyir'ubwite bazi ko batwitwa ndetse bakabigarukaho mu ruhame nta n'icyo bibatwaye. Ku rundi ruhande, hari abamenye utwo tuzina ko baduhawe, baryumaho bityo bamenye ko watubise nkeka ko bitakugwa neza.

Aya mazina ntaho ahuriye no kuba bamwe mu bakuru b'ibihugu barahawe utundi tuzina turi mu mpine y'amazina yabo. Nka Jacob Zuma (Jay Z), Paul Kagame (PK), Museveni (M7), Ibrahim Boubakar Keita (IBEKA) n'andi menshi.

 

1. Yoweli Kaguta Museveni

 

Uyu mugabo ni Perezida wa Uganda kuva mu 1986.

 

Izina Bosco ukwaryo rivuga iki?

 

Ndifashisha inyandiko y'ikinyamakuru African News yo kuwa 10 Nzeri 2018, ivuga impamvu Abanya-Uganda bita Museveni, izina rya Bosiko Katala.

Iri zina ryamamaye mu 2018 cyane mu bakiri bato ku mbuga nkoranyambaga, bashaka kumvikanisha ko politiki za Museveni zishaje zikarangwa no kwikungahaza.

Hari n'abarishyize mu magambo arambuye nk'uko uwitwa Frank Namanya kuri Twitter yabivuze: Yagize ati " Bwa nyuma na nyuma menye icyo izina BOSCO rivuga n'impamvu Abanya-Uganda bamwita gutyo.

B-BRUTALITY: Guhutaza

O-OPPRESSION: Gukandamiza

S-SELFISHNESS: Ukwikunda

C-CORRUPTION: Ruswa

O-OLIGARCH_ISM: Akazu

Iri zina abaturage barivanye ku itangazo ryamamaza rya kompanyi y'itumanaho yo muri Uganda yamamazaga ikoresheje uwitwa Bosco. Ubusanzwe yitwa Kasirye Siraje w'imyaka 35. Uyu yaje mu mujyi ari umuturage rwimbi, atwaye igare haba mu mujyi, muri banki no mu maguriro, adatana naryo. Ibi byahujwe n'uko Museveni yagiye agaragara mu gukangurira abaturage kwitabira gahunda zo kurwanya ubukene, atwaye igare mu ishati y'umuhondo.

Ku byumva neza wasoma ibitabo bya Ali Yusufu Mugenzi yanditse ku mugabo wavuye i Gahini agiye gusura umuhungu we wari urwariye muri CHUK.

Museveni ibyo kwita Bosiko, yarabyamaganye, ati " Mbere na mbere, sindi Bosco." Ni mu kiganiro yagombaga kugeza ku baturage mu 2018.

 

Katala byo bivuga iki?

 

Mu Lulimi lw'Oluganda, Kataka bivuga umuntu wiberaho mu buryo bwa kera. Umuntu w'imico yo mu cyaro (mshamba mu Giswahili/Munakyalo mu Luganda).

 

Uyu kandi yitwa Jjaja (sogokuru), Ssabalwanyi (Indwanyi mu zindi), Leopard (Ingwe), Taata (Umubyeyi), Mulaalo (Izina rihabwa abafite inka nyinshi muri Uganda) na Ssebo bitewe n'indirimbo ye " Mpa Enkoni''. Izina Bosiko ntirigarukwaho kenshi mu ruhame.

 

2. Perezida Emmerson Mnangagwa

 

Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Dambudzo Mnangagwa, bamutazira Ngwena ari byo kuvuga Ingona. Ni izina akomora ku kuba kwihambira muri politiki, akanyura mu bihe bikomeye, akabinyuramo. Byagorana kuvuga izina Ngona uri ku butaka bwa Harare.

 

3. Muhammadu Buhari

 

Muhammadu Buhari GCFR ni Perezida wa Nigeria, akazina bamutazira na Johnnie Walker. Ni akazina gakomoka ku kuba ahora mu ngendo zo hanze y'igihugu rimwe na rimwe zikamara ibyumweru. Ntirikoreshwa mu ruhame, riboneka ahanini ku mbuga nkoranyambaga by'umwihariko mu rubyiruko.

 

4. Perezida Kagame

 

Perezida w' u Rwanda, Paul Kagame bamwe bamutazira PK, Mzee Kijana biva ngo ku kuba akunda urubyiruko, Afande PC n'Umubyeyi wacu. Aya mazina yose avugwa mu ruhame.

 

5. Uhuru Kenyatta

 

Perezida wa Kenya, Uhuru Muigai Kenyatta bakunze kumwita Kamwana bivuze umwana muto. Iri zina ryakomotse ku bandi banyapolitiki bakuru muri Kenya bamuvugiragaho mu 2002 ubwo yahataniraga kuba perezida, bo bakaba barabonaga ari umwana muto kuko yari mu myaka 40.

Ubu iri zina rikoreshwa mu kuvuga ko Kenyatta ari nk'umuhungu w'abo basaza muri politiki ya Kenya.

 

6. Perezida Mohamed Abdullahi 

 

Perezida Mohamed Abdullahi bamutazira Farmajo kuko bivugwa ko akunda kurya forumaje. Rivugwa mu ruhame cyane mu bitangazamakuru.

 

7. Perezida Edgar Lungu

 

Edgar Chagwa Lungu ni Perezida wa Zambia, abatavuga rumwe na Leta bamwita ' Tourist President' bivuze Perezida w'umukerarugendo. Ibi biva ku ngendo z'urudaca ngo akorera hanze ya Zambia.