APR FC yitegura guhura na Etoile Sportive du Sahel yananiwe gutsinda Bugesera FC

APR FC yitegura guhura na Etoile Sportive du Sahel yananiwe gutsinda Bugesera FC

Oct 06,2021

Ikipe ya APR FC yitegura guhurira na Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia mu ijonjora rya kabiri rya CAF Champions league, yananiwe gutsinda Etincelles bagwa miswi 0-0.

Ni mu mukino wa gicuti wabereye i Shyorongi ejo ku wa Kabiri, gusa APR FC yawukinnye idafite abarimo Omborenga Fitina, Manishimwe Djabel, Jacques Tuyisenge na Mugunga Yves bari kumwe n'ikipe y'Igihugu 'Amavubi'.

Ni umukino iyi kipe y'Ingabo z'Igihugu yihariye yemwe inawubonamo uburyo bukomeye bw'ibitego, gusa abakinnyi bayo bananirwa kububyaza umusaruro.

APR FC kandi irateganya guhura na Kiyovu Sports mu wundi mukino wa gicuti wo kwitegura kiriya kigugu cyo muri Tunisia.

APR FC yari ifite gahunda yo kujya mu gihugu cya Tanzania ikahakinira imikino ya gicuti n'amakipe ya Simba Sports Club, Young Africans na Azam FC gusa uru rugendo ruza gusubikwa.

APR FC izakina na Etoile du Sahel ku wa Gatandatu tariki ya 15 Ukwakira, mu gihe uwo kwishyura uzakinwa ku wa 22 Ukuboza ukabera i Sousse.