The Ben yahaye isererano rikomeye Miss Pamella bakundana. Reba amagambo atangaje kandi aryoheye amatwi yakoresheje

The Ben yahaye isererano rikomeye Miss Pamella bakundana. Reba amagambo atangaje kandi aryoheye amatwi yakoresheje

Oct 05,2021

Mu mitoma myinshi, Mugisha Benjamin wamamaye mu muziki nka The Ben, yateye imitoma umukunzi we Miss Uwicyeza Pamella, amubwira ko azahora buri gihe ari ku rutugu rwe ndetse narira ntazamureka ngo agende.

 

. The Ben yateye imitoma umukunzi we Miss Pamella

. The Ben yahaye isezerano rikomeye Miss Pamella bakundana

. The Ben na Miss Pamella mu munyenga w'urukundo

. Urukundo rwa The Ben na Miss Pamella rukomeje gusagamba

. Nyishingikirizaho[...] nzatwara ubwato isi yose nje kugushaka - The Ben abwira Miss Pamella

 

Abinyujije kuri konti ye ya instagram, The Ben yashize ifoto ari kumwe na Miss Pamella kuri konti ye ahashyirwa ubutumwa bumara umunsi umwe, Miss Pamella amuryamyeho ndetse ari kumwenyura bishimanye mu buryo budasanzwe, maze amwereka urwo yamukunze.

 

Ni ifoto nshyashya kuko nta hantu yari yakagaragara na hamwe ku mbuga nkoranyambaga, cyangwa muzo abenshi bakunda kwifashisha bavuga ku rukundo rwa The Ben na Miss Pamella rumaze gushinga imizi.

 

Muri iyi foto, The Ben yifashishije amagambo ari mu ndirimbo ‘Count on Me’ ya Bruno Mars, ugenekereje mu Kinyarwanda yagiraga iti “Nyishingikirizaho’’.

 

Ni indirimbo y’abakundanye, ushobora kubwira umukunzi wawe mu gihe muri kumwe cyangwa mutari kumwe, bitewe n’ibihe byiza mukunda kugirana.

 

Muri iyi ndirimbo tugiye kugarukaho mu buryo burambuye tugiye guhera ku nyikirizo yayo aho Bruno Mars aba abwira umukunzi we kumwishyingikirizaho agira ati:

’’Wanyishingikiriza, nka 1,2,3 nzaba mpari kandi ndabizi  mu gihe mbikeneye, nakwishingikirizaho nka 4,3,2 uzaba uhari kuko nicyo inshuti zibereyeho.

 

Indirimbo Nyishingikirizaho ( count on me) umuhanzi The Ben yifashishije abwira Miss Pamella, itangira igira iti ’’Niba warigeze wisanga ugotewe hagati mu nyanja, nzatwara ubwato isi yose nje kugushaka.

 

Niba warigeze wisanga waburiye mu mwijima nta kindi wabasha kubona nzakubera urumuri. Tumenya uko turemwe iyo duhamagawe ngo dufashe incuti zacu zikeneye ubufasha.

 

Wanyishingikiriza, nka 1,2,3 nzaba mpari kandi ndabizi  mu gihe mbikeneye, nakwishingikirizaho nka 4,3,2 uzaba uhari kuko nicyo inshuti zibereyeho.

 

Niba uri kwigaragura mu buriri nyine utabasha gusinzira, nzakuririmbira indirimbo nkuri iruhande, kandi niba ujya wibagirwa agaciro ufite kuri njyewe buri munsi nzajya nkwibutsa. Tumenya uko turemwe iyo duhamagariwe gufasha incuti zacu zidukeneye.

 

Uzahora buri gihe uri ku rutugu rwanjye nurira kandi sinzakureka ngo njyende, sinzigera ngusezera, wanyishingikirizaho kuko nanjye nakwishingikirizaho.’’

 

The Ben ntajya akunda guhisha amarangamutima ye kuri Miss Pamella, ndetse akamwereka ko amukunda cyane n’ubwo yaba avugwaho ibitari byo amwereka ko amuri hafi, n’ubwo ari kure ye amwereka ko bari kumwe kandi amukunda.

 

Mu 2019, ni bwo hatangiye kuvugwa inkuru z’urukundo hagati ya The Ben na Uwicyeza Pamella, icyakora n’ubwo bagiye babigira ibanga rikomeye, uko iminsi yagendaga yicuma amarangamutima yagendaga abarusha ingufu bagashiduka yabatamaje.

 

Mu 2020 ni bwo batangiye kwerura batangaza iby’urukundo rwabo, binyuze cyane ku mbuga nkoranyambaga.

 

Mu Ugushyingo 2020, ubwo The Ben yajyaga gufatira muri Tanzania amashusho y’indirimbo ‘This is Love’ yakoranye na Rema Namakula, yasanzeyo Miss Pamella wari waragiye gutembera basangirira ubuzima ku mucanga wo kuri Tanganyika.

 

The Ben yasangije abamukurikira kuri Instagram amashusho ari kumwe n’uyu mukobwa bishyira akadomo ku bibazaga niba baba basigaye bakundana.

 

Nyuma y’iki gihe, bahise batangira kwirekura bakajya bagaragaza amarangamutima yabo, kenshi babinyujije ku mbuga nkoranyambaga. Kuva icyo gihe, inkuru z’urukundo rwabo ni inkuru zidasiba gusomwa.