Zimbabwe yavuze ko yiteguye koherereza u Rwanda abarimu rwayisabye

Zimbabwe yavuze ko yiteguye koherereza u Rwanda abarimu rwayisabye

Oct 05,2021

Guverinoma ya Zimbabwe yatangaje ko yishimiye kuba Perezida w’u Rwanda yarayisabye abarimu, ivuga ko yiteguye kubohereza kandi yatangiye imyiteguro ku bufatanye bw’ibihugu byombi.

Mu ijambo yavugiye mu Nama y’ishoramari n’ubucuruzi hagati y’ibihugu byombi iherutse kubera I Kigali mu cyumweru gishize, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye abarimu bashoboka baturuka muri Zimbabwe bakaza kwigisha mu Rwanda.

Yahamagariye ibihugu byombi gukorana bya hafi no guha abarimu u Rwanda nk’igihugu kihuta mu iterambere kandi Zimbabwe yagiriramo amahirwe y’imikoranire.

Minisitiri w’imirimo ya leta n’imibereho myiza wa Zimbabwe, Prof. Paul Mavima, yavuze ko guverinoma y’igihugu cye ishishikajwe no gufatanya n’u Rwanda ku kohereza abarimu.

Nk’uko tubikesha urubuga rw’ikinyamakuru Chronicle rwo muri Zimbabwe, Yagize ati “ Mu by’ukuri nishimiye ko Perezida w’u Rwanda yaduhamagariye gutanga abarimu. Tugiye gukora byihuse bishoboka tugere kuri ubwo bufatanye,”

Yakomeje avuga ko kandi ubu ari uburyo bwakoreshwa no mu zindi nzego nko mu bijyanye n’abaganga, abakora mu mibereho myiza, ba injeniyeri n’abandi bashobora kubyazwa umusaruro muri ubu buryo bw’ubufatanye n’ibindi bihugu.

Ati “Tugomba kugira gahunda itunganye yo kumenya ko igihugu cyacu cyungukira mu iterambere ry’igishoro mu bantu…Dushyira amafaranga mu gutoza abarimu, abaforomo na ba injeniyeri, kandi nk’igihugu tununguka iyo abantu bacu bagiye hanze,”

Yashimangiye ko ibihugu nk’u Bushinwa na Cuba n’ibindi byungukira cyane mu gushora hanze abakozi bafite ubumenyi butandukanye.