Yahengereye umukobwa we agiye ku bitaro kubyara ajya kwiramanira n'umukwe we - UBUHAMYA

Yahengereye umukobwa we agiye ku bitaro kubyara ajya kwiramanira n'umukwe we - UBUHAMYA

Oct 05,2021

Umukobwa yahishuye uko nyina w’imyaka 40 yamucunze agiye kubyara kwa muganga akamuca inyuma, akajya iwe akaryamana n'umukwe we (umugabo we) w’imyaka 25.

 

. Umugore yahishuye uko nyina yamuciye inyuma akaryamana n'umugabo

. Ubwo yari ku bise umugabo we yahisemo kujya kuryamana na nyirabukwe

.  Umugabo yanze guherekeza umugore we kwa muganga ajya kwisambanira na nyirabukwe

 

Alyssa-Mae yifashishije imbuga nkoranyambaga, maze ahishura uko nyina yamucunze agiye kubyara kwa muganga maze akamuca inyuma akajya iwe akaryamana n’umugabo we. Yifashishije urubuga rwa TikTok  maze agaragariza rubanda ibyamubayeho umuntu atatinya kwita amahano. Yagize ati "Nari ndi kwa muganga nagiye kubyara umwana wacu, ubwo umukunzi wanjye w'imyaka 25 yaryamanaga na mama".

 

Yashimangiye ko hari mu 2018, ubwo nyina wari ufite imyaka 40 yamucaga inyuma agiye kubyara, maze akigira iwe mu rugo akaryamana n'umukwe we. Alyssa-Mae utatangaje cyane ibijyanye n'umwirondoro we, yavuze ko ubwo yagiye kubyara kwa muganga, uyu mukunzi we yamubwiye ko hari gahunda yihutirwa agiyemo ku buryo atarabona uko amuherekeza ku bitaro. 

 

Cyakora ngo yaje kumureba mw'ijoro ryakurikiyeho, asanga yanibarutse. Ibyo umukunzi we yamubwiye ngo yaketse ko byari byo kuko atari yakamenye ko atereta na nyina. Ngo barinze bava kwa muganga atamenye ko impamvu umukunzi we atamuherekeje yari afite gahunda yo kuryamana na nyina.

 

Ubuhamya bwe bwakurikiwe n'abantu benshi

 

Yakomeje asobanura ukuntu yaje kuvumbura uko umukunzi we na nyina bamuciye inyuma, bahengereye agiye kubyara kwa muganga, ati "Nyuma y'imyaka ibiri nibwo namenye uko byagenze. Ni umuturanyi wanyeretse amashusho ya mama ari kwinjira iwanjye ntahari, maze ndumirwa”. Yakomeje avuga ko nyuma yo kubereka ko yabavumbuye, bahise bagirana urwango ku buryo adacana uwaka na nyina ndetse n'umukunzi we, ahanini bitewe n'ikimwaro bagize. 

 

Iyi nkuru ye nyuma yo kuyisangiza abantu ku mbuga nkoranyambaga, yavuze ko benshi bababajwe na nyina wabaye umubyeyi gito ndetse bamwe bakanenga imyumvire y'umukunzi we waterese umwana na nyina. Iyi nkuru yazengurutse ku mbuga nkoranyambaga cyane ndetse inagarukwaho n'ibinyamakuru bitandukanye birimo n'ikitwa Legitpost gisanzwe kibanda ku nkuru zijyanye n'utuntu n'utundi.