Abanyeshuri 60,000 batsinzwe ibizamini bya Leta basibijwe. Menya abanyeshuri bahize abandi

Abanyeshuri 60,000 batsinzwe ibizamini bya Leta basibijwe. Menya abanyeshuri bahize abandi

Oct 05,2021

Minisiteri y’Uburezi (MINEDUC) yatangaje ku mugaragaro amanota y'abanyeshuri bakoze ibizamini bya Leta bisoza umwaka wa Gatandatu w'amashuri abanza n'umwaka wa Gatatu w'icyiciro rusange cy'amashuri yisumbuye.

 

Ni mu muhango wabaye kuri uyu wa Mbere tariki 4 Ukwakira 2021. Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya yashimye ibyiciro bitandukanye by'abakoze ibizamini 'kuko uyu mwaka w'amashuri urangiye wabaye mu gihe cy'icyorezo cya Covid-19;', avuga ko ibi bizamini byagomba gukorwa mu Ugushyingo 2020 ariko bisubikwa kubera Covid-19.

 

Yashimye abayobozi b'amashuri, ababyeyi b'abanyeshuri bafatanyije na Minisiteri gushyira mu bikorwa ingamba zo kwirinda Covid-19. Avuga ko isuzuma ryakozwe ryagaragaje ko ababyeyi bafashije cyane abana babo muri iki gihe cya Covid-19, bituma abana batsinda neza.

 

Minisitiri Uwamariya yavuze ko ashingiye ku mibare y’abatsinze bigaragaza ko Covid-19 itagize ingaruka ku banyeshuri biteguraga ibizamini. Ati “Ntabwo iki cyorezo cyagize ingaruka ku mitsindire y’abana, ahubwo kubera umwanya uhagije w’abana wo kwiga byatumye batsinda kurushaho.”

 

Uyu muyobozi yavuze ko abana basoje amashuri abanza n’icyiciro rusange batarebwa n’ingengabihe y’ingendo yamaze gutangazwa, kuko bo bazatangira amasomo guhera ku italiki ya 18 Ukwakira 2021.

 

Minisitiri Uwamariya yavuze ko kandi abanyeshuri bashyiriweho umurongo bareberaho amanota ndetse n’ibigo bazigamo.

 

Mu mashuri abanza hakoze abanyeshuri 251, 906 muri abo ngabo harimo abakobwa 136, 830 n'abahungu 115, 76. Mu cyiciro rusange hakoze abanyeshuri 121, 226 harimo abakobwa 66, 240, n'abahungu 55, 386.

 

Abatsinzwe mu mashuri abanza ni 44,176, n’aho abanyeshuri 16,466 batsinzwe mu mu cyiciro rusange (Tronc Commun). Minisitiri Uwamariya yavuze ko batazahabwa ibigo, ahubwo bazasubiramo amasomo.

 

Uko abanyeshuri batsinze ibizamini mu mashuri abanza (Primaire):

 

Icyiciro (A) hatsinze abanyeshuri 114, 373 bahwanye na 5.7%.

Icyiciro (B) hatsinze abanyeshuri 54, 214 bangana na 21,5%.

Icyiciro (C) hatsinze abanyeshuri 75, 817 bangana na 30,10%.

Icyiciro (D) hatsinze 63, 326 bangana na 25.10%.

Icyiciro (E)- [Abatsinzwe] Hatsinzwe 44, 176 bangana na 17.5%

 

Urugero rwo gutsinda mu mashuri abanza ni 82.5%asoje amashuri abanza batsinze: ▪︎Abo mu cyiciro cya mbere cya gatanu ni 44,176 (Uko abanyeshuri batsinze ibizamini mu cyiciro rusange (Tronc-Commun):

 

Icyiciro (A) hatsinze 19, 238 bangana na 15.8%

Icyiciro (B) hatsinze 22, 576 bangana na 18.6%

Icyiciro (C) hatsinze 17, 349 bangana na 14.3%

Icyiciro (D) hatsinze 45, 842 bangana na 37.7%

Icyiciro (E)-[Abatsinzwe] hatsinze 16, 466 bangana na 13.6%

 

Urugero rwo gutsinda muri ‘Tronc-Commun’ ni 82.6%

 

Muri rusange hatsinzwe abanyeshuri 60, 642 [Uteranyije abatsinzwe mu mashuri abanza n’abatsinzwe muri Tronc Commun]

 

Abanyeshuri biyandikishije ariko batakoze ikizamini cya Leta bose hamwe ni 5, 343 bangana na 2.1%. Muri Tronc Commun abiyandikishije ntibakora ikizamini cy’amashuri ni 1, 198. Abatarakoze mu mashuri abanza ni 1, 117 naho 916 basibye gukora ikizamini muri ‘Tronc commun’.

 

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bernard Bahati, avuga ko ugereranyije n’indi myaka usanga ‘iyi mibare atari minini cyane’.

 

Abanyeshuri 10 ba mbere mu mashuri abanza:

 

1. Rutaganira Yanisse Ntwali [Kigali Parents]

2. Terimbere Allia Ange Stevene [Ahazaza Independent School-Muhanga]

3. Uwayo Raingiss [Kigali Parents]

4. Ahimbazwe Mpuhwe Divine Nikita [Saint Andre-Muhanga]

5. Gasaro Isimbi Melisa [E.P Highland-Bugesera]

6. Nziza Daniel [Kigali Parents]

7. Mushimiyimana Herniette [Saint Andre Muhanga]

8. Tuyisenge Denis Prince [Saint Andre Muhanga]

9. Gasirabo Cyusa Aime Gentil [E.P Espoir de Lavenir- Bugesera]

10. Cyusa Twagiramana Eddie [Kigali Parent-Gasabo]

 

Abanyeshuri bahize abandi muri 'Tronc Commun'

 

1. Tumukunde Francoise (ESF-Nyamasheke)

2. Umutoni Ange Diane (Lycee Notre Dame de Citeaux-Nyarugenge]

3. Hirwa Believer Gall (Ecole de Science de Musanze)

4. Ikuzwe Mugema Arnaud Pierre (Ecole de Science de Byimana-Ruhango)

5. Muhorakeye Aime Christelle (Lycee Notre Dame de Citeaux-Nyarugenge)

6. Umufasha Fille Agape (Ecole Notre Dame de Providence-Karubanda)

7. Utuje Anne (Fawe Girls School-Gasabo)

8. Byiringiro Singizwa Marie Rolande (G.S Notre Damme-Byumba)

9. Irakoze Sonia (Fawe Girls School)

10. Igiraneza Rebero Paul Jules (G.S Officielle de Butare).

 

Dore inzira wanyuramo ureba amanota: ujya ku rubuga: http://results.nesa.gov.rw ugakurikiza amabwiriza. Ushobora kandi gukoresha ubutumwa bugufi (SMS):

 

P6 ugakurikizaho nimero y'umunyeshuri ukohereza kuri 4891

S3 ugakurikizaho nimero y'umunyeshuri ukohereza kuri 4891

 

Amazina y’abanyeshuri babaye aba mbere mu bizamini bya Leta bisoza amashuri abanza ndetse n’icyiciro cya mbere cy’ayisumbuye

 

Rutagambwa Yanice Ntwali wabaye uwa mbere mu bizamini bisoza amashuri abanza yahembwe Lap Top

Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bernard Bahati ashyikiriza amanota y’Ibizamini Minisitiri w’Uburezi, Dr. Valentine Uwamariya

MINEDUC yavuze ko bitandukanye no mu yindi myaka, abanyeshuri ibihumbi 60 batsinzwe ntabwo bazimuka