Ibiribwa 5 ugomba kugendera kure mu gihe urengeje imyaka 30 niba wifuza kuramba

Ibiribwa 5 ugomba kugendera kure mu gihe urengeje imyaka 30 niba wifuza kuramba

Oct 05,2021

Kugirango umuntu abeho neza agomba kugira imirire runaka yitaho ariko cyane cyane iyo umuntu arengeje imyaka 30 aba akeneye kwita ku mirire ye cyane cyane kureka ibiribwa byose bishobora gutuma abyibuha. Benshi ntibita kuri ibi gusa ingaruka bagira nyuma ntizishimishije na gato.

Dore urutonde rw'ibiribwa 6 ugomba kwirinda niba ugeze mu kigero cy'imyaka 30 kugirango ugire ubuzima buzira umuze:

 

1. Irinde kurya umunyu mwinshi

 

Umunyu uri mu birungo dukoresha buri munsi mu mafunguro yacu. Nyamara kurya umunyu mwinshi bishobora guteza ibibazo bikomeye umubiri cyane cyane iyo amaze kurenza imyaka 30.

 

2. Ibinyobwa birimo amasukari

 

Muri byo twavuga ama fanta, soda n'ibindi. Ibi binyobwa byuzuyemo amasukari menshi, caffeine, Bicarbonate n'ibindi byangiza umubiri. Ikirenze kuri ibyo ni uko nta ntungamubiri ziba muri ibi binyobwa uretse uburozi no kwangiza amenyo gusa

 

3. Cocktail

 

Abantu bibwira ko kunywa Cocktail bishobora kubafasha kumva bamerewe neza nyuma y'akazi kenshi baba bahuye nako umunsi wose. Nyamara ibi binyobwa bizana ibibazo byinshi akaba ari yo mpamvu ari byiza kubireka.

 

4. Inyama zitukura n'izokeje

 

Abantu benshi dukunda akanyama. Inyama zuzuyemo protein nyinshi zifashishwa n'umubiri mu gutuma imikaya ikura. Gusa ku myaka 30 umuntu ntago aba agikura biryo ntuba ugikoresha protein nyinshi .

Inyama zokeje ziraryoha abantu benshi barazikunda. Gusa ubushakashatsi bwagaragaje ko kotsa inyama bitera ihinduka ry'imiterere ya protein zigahinduka ibindi binyabutabire bishobora gutera ihinduka rya DNA ari nabyo bitera Kanseri.

 

5. Inzoga

 

Iyo umuntu amaze gukora umubiri we uba ugenda unanirwa ku buryo bitoroha kuba wabasha gukoraha neza alcool nk'ubyo byari bisanzwe mu myaka yo hasi. Ikindi ni uko bigora umubiri gusinzira neza mu gihe wuzuyemo amasukari mensi akaba ari yo mpamvu kunywa inzoga nyinshi bishobora kugukururira kutaruhuka neza nabyo bikagukururira umubyibuho ukabije. Inzoga kandi ituma uruhu rukanyarara bityo rugasaza vuba.

 

Tags: